Nyamasheke: Abanyamuryango ba FPR mu kagari ka Kigoya bijihije isabukuru bafasha abatishoboye

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu kagari ka Kigoya, umurenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa gatanu tariki 02/11/2012 bijihije isabukuru y’imyaka 25 FPR-Inkotanyi imaze ivutse boroza bagenzi babo amatungo agera ku 124.

Ayo matungo agizwe n’inka 35, ihene 71, ingurube 9, inkwavu 8 ndetse n’intama 1. Abanyamauryango ba FPR bo muri aka kagari bishimira intambwe bagezeho babikesha imiyoborere bagejejweho n’uyu muryango ndetse n’umukuru wayo ku rwego rw’Igihugu, Perezida wa repubulika Paul Kagame; nk’uko abaturage babyivugira.

Umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu murenge wa Kanjongo, Munyurabatware Felix, yagarutse ku byiza umuryango wa FPR wagejeje ku baturage bo muri uwo murenge birimo ibikorwa remezo ndetse no kwegereza abaturage ubuyobozi.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagabiranye inka.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagabiranye inka.

Aha, yashimangiye ko mbere y’uko FPR ifata ubutegetsi, byari bigoye kubona serivisi mu buyobozi ariko ubu serivisi zitandukanye ziboneka ku rwego rw’umurenge.

Iki gikorwa cyaranzwe n’ibyishimo na morale ariko umwanya munini wihariwe n’abaturage bagabiraga abandi amatungo. Abenshi ni aborojwe muri ghahunda ya “Gira inka” ndetse na gahunda y’ubudehe.

Abanyamuryango ba FPR borojwe izi nka bishimiye ko ubwo FPR yizihiza imyaka 25 imaze ivutse na bo babashije kuziturira abandi bakiri mu mibereho igoye kandi batagiraga itungo.

Uyu musaza arishimira ko FPR yamuhaye ijambo.
Uyu musaza arishimira ko FPR yamuhaye ijambo.

Abaturage bagabiwe amatungo bishimiye ko azabavana mu bukene, cyane ko bamwe muri bo batashoboraga kubona ubushobozi bwo kubona ifumbire.

Maria Nyirabaributsa ni umukecuru wagabiwe ihene muri iyi gahunda; atangaza ko ihene yabonye azayifata neza ku buryo izamugirira umumaro.

Nyirabaributsa yatangaje ko nimara kubyara azabasha koroza abandi baturage batagira itungo kandi akavuga ko izajya imubyarira inyungu ku buryo azishoboza kujya yiyishyurira Mutuelle de Santé, haba kuri we ndetse n’abana arera.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste akaba ari n’umukuru w’umuryango wa FPR-Inkotanyi muri ako karere yabwiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko ibyiza birangwa muri ako karere babigeraho babikesha imiyoborere ya FPR Inkotanyi na Perezida wayo Paul Kagame.

Umuyobozi w'akarere yacinye akadiho n'abandi banyamuryango ba FPR.
Umuyobozi w’akarere yacinye akadiho n’abandi banyamuryango ba FPR.

Habyarimana yasabye abanyamuryango ba FPR ndetse n’abaturage muri rusange ko bakwiriye gushyigikira iyo ntambwe kugira ngo itazasubira inyuma.

Uyu muyobozi yashimiye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo muri ako karere kandi abasaba gukomeza kuba intangarugero mu byo bakora byose kugira ngo abandi bajye babigiraho.

Akagari ka Kigoya ko mu murenge wa Kanjongo ni ko kabaye aka mbere mu karere ka Nyamasheke mu kwizihiza saabukuru y’imyaka 25 Umuryango wa FPR Inkotanyi umaze uvutse.

Ntivuguruzwa Emmanuel

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka