Nyamasheke: Abajyanama bahigiye kutazanengwa nk’ababanjirije

Bamwe mu bajyanama b’imirenge barahiriye kuzubahiriza inshingano zabo bavuze ko biteguye kuzaba ijwi ry’abaturage babatoye no guharanira kutazanengwa imikorere mibi.

Aba bajyanama bavuga ko hari byinshi babonaga mbere y’uko binjira mu bajyanama byari bikwiye guhinduka bityo bakaba biyemeje kuzafatanya n’abaturage kubaka no gukomeza guteza imbere ibyiza byagezweho.

Abajyanama biyemeje kuzabera ijisho abaturage
Abajyanama biyemeje kuzabera ijisho abaturage

Sirikare Jean Damscene ni umwe mu bajyanama warahiye akaba ahagarariye abafite ubumuga mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, avuga ko hari byinshi yanenze abajyanama babanje akaba yizeza abaturage ko azakora ibishoboka byose akaba ijwi ryabo akabafasha kwisanga no gukora neza gahunda za leta.

Yagize ati “Hari byinshi nanenze abajyanama bambanjirije birimo kutegera abaturage babatoye ngo babavuganire uko bikwiye no gushakira hamwe n’ubuyobozi ibisubizo bikwiye bifitiye akamaro abaturage,njyewe nzaharanira ko ntazanengwa, by’umwihariko nzihatira ko abafite ubumuga bumvwa kandi bakisanga muri gahunda za leta”.

Mukamana Joseline na we ni umwe mu barahiriye kujya mu nama njyanama y’Umurenge wa Kagano akaba yanatowe muri biro ya Njyanama nk’umunyamabanga w’iyi njyanama,yavuze ko batagiye ho ngo babe imitako ahubwo bagiye kurushaho kuba umuyoboro mwiza w’ibibazo by’abaturage ndetse na gahunda za Leta, bakazabifashwa n’uko babashije kubona ababanjirije uko bakoraga

Maitre Nkongoli Laurent (wambaye amadarubindi) yemeje ko barahiye bikurikije amategeko
Maitre Nkongoli Laurent (wambaye amadarubindi) yemeje ko barahiye bikurikije amategeko

Yagize ati “Ntitwavuga ko abatubanjirije ntacyo bakoze, ariko tugomba kurushaho duharanira iterambere ry’abaturage bacu, dufatanya n’ubuyobozi kuzamura imibereho yabo, tuzababera ijisho, ntabwo bazongera kutubona tugarutse kwiyamamaza”.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Gashyantare 2016, nibwo abajyanama bose bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Nyamasheke barahiriye kuzahagararira abaturage, bakaba baragiye batorwa n’abaturage guhera mu midugudu, mu kagari kugera ku murenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka