Nyamagabe: Yaguye mu mugezi ahita apfa

Umugabo witwa Ntamabyariro Damascene w’imyaka 58 wo mu kagari ka Nyarwungo ko murenge wa Nkomane yaguye mu mugezi wa Ngororero mu ijoro rishyira tariki 05/03/2012 ahita ashiramo umwuka.

Ntamabyariro yaguye muri uyu mugezi mu masaha ya saa moya z’ijoro , ubwo yari avuye kwa bamwana we witwa Ntuyinjangwe Azaliya wo mu kagari ka Nkomane ko mu murenge wa Nkomane; nk’uko tubikesha ubuyobozi bw’umurenge wa Nkomane.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkomane, Nyandwi Eliezer yadutangarije ko urupfu rwa nyakwigendera ari impanuka atari abagizi ba nabi bamwishe ndetse ko n’imiryango ye yageze aho yapfiriye yarangije kubyemeza.

Ubwo yajyaga gusura bamwana we, Ntamabyariro yari yajyanye n’umugore we, Habiyakare Beatrice n’umwana wabo umwe ariko bo batashye kare bamusiga inyuma. Ubwo yari atashye nibwo yaje kugwa muri uyu mugezi wa Ngororero.

Uyu mugezi nyamara nta mazi menshi yari arimo ku buryo ariyo yaba yamwishe ahubwo yakubise umutwe kuri rimwe mu mabuye ari muri uyu mugezi. Umuhango wo gushyingura Ntamabyariro uteganyijwe tariki 06/03/2012.

Jacques Furaha

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka