Nyamagabe: Urubyiruko rw’abanyamahanga rurashima intambwe u Rwanda rwateye mu kwimakaza amahoro

Urubyiruko rw’abanyamahanga rurashima intambwe u Rwanda rwateye mu kwimakaza umuco w’amahoro nyuma yo guca mu bibazo bya jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, rukaba hari byinshi rwigiye ku Rwanda n’iterambere rumaze kugeraho.

Urubyiruko rwaturutse mu bihugu bitandukanye by’Aafurika y’iburasirazuba, kuwa 7/1/2015, rwasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, rukaba rwatunguwe naho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma y’amahano yarubereyemo.

Urubyiruko rwaganiriye na Kigali today rwatangaje ko nyuma yo kwihera amaso ibyabereye mu Rwanda rukabasha no kwitezimbere, abantu bari bakwiye guhaguruka bagashaka amahoro amahano yabaye ntazongere kuba ukundi ndetse no bindi bihugu bya afurika.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Murambi.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Murambi.

Uwitwa Emile waturutse mu gihugu cy’u Burundi yagize ati “njyewe umwanya nkiriho numva dukwiye kuva hasi, tugatsimbataza amahoro, tukagwanira amahoro tukubaka aho gusamburura, kuko birababaje biratangaje ko umuntu yokora ibintu nka bijya ahubwo dushire inguvu hamwe, twubake amahoro tugwize urukundo”.

Uwitwa Emmanuel Sebit Charles wo muri Sudani y’amajyepfo yagize ati “nk’urubyiruko, icyo ntahanye iwacu muri sudani ni uko urubyiruko rwagira uruhare mu bikorwa byo kwimakaza amahoro, ku buryo twakwishyira hamwe tugasiba icyuho kiri mu miryango yacu kuko amahoro azanwa n’abantu”.

Urubyiruko nk’uko arirwo akenshi rwifashishwa mu bikorwa by’intambara rwagakwiye no kugira uruhare rwifashishije imbaraga zarwo mu kugarura amahoro mu bantu, kugira ngo Jenoside yabaye mu Rwanda itazagira ikindi gihugu bibamo.

Caissy Christine Nakure

Ibitekerezo   ( 1 )

nyuma yo kubona ibyabaye mu Rwanda bajyane amasomo yo kwigisha iwabo cyane ahari imidugurararo maze birinde icyateza akaga no kumena amaraso iwabo

veda yanditse ku itariki ya: 8-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka