Nyamagabe: Umusore ari gushakishwa akekwaho kwica umubyeyi w’imyaka 55 agatoroka
Lazaro Sahinkuye w’imyaka 23 wo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Karambo, Umurenge wa Kibilizi, Akarere ka Nyamagabe, ari gushakishwa ngo abazwe iby’urupfu rw’umukecuru witwa Bernadette Mukanyangezi w’imyaka 55 akekwaho kwica, mu masaa mbiri z’igitondo cyo kuri uyu 15 Ugushyingo 2024.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibilizi, Philbert Uwamahoro, yabwiye Kigali Today ko uwo musore akekwaho kwica uwo mubyeyi wasanzwe mu murima yapfuye, atemwe ku ijosi, nyuma y’uko yashatse gutema n’umuhungu we w’imyaka 17.
Yagize ati "Mukanyangezi yari mu murima uri ruguru y’urugo, ariho atera imbuto, ari na ho uwamwishe yamusanze. Umuhungu wa nyakwigendera yahuriye na Sahinkuye hafi y’irembo ry’iwabo, afite umuhoro mu ntoki, aramusuhuza, ariko asa n’ufite ubwoba, binjirana mu rugo bavugana, hanyuma ashaka kumutema avuga ko nyina yamuhemukiye."
Wa musore ngo bagundaguranye aza kumucika, agenda yiruka anatabaza, hanyuma abari hafi aho barahurura, ariko umusore yitegereje abona mu bahuruye nyina atarimo kandi na we yagombye kuba ahari cyane ko bari hafi y’iwabo kandi yari n’umukuru w’umudugudu batuyemo.
Yagiye kureba aho yari yamusize abagara, asanga yapfuye atemwe ijosi, ari na ho bahereye bakeka ko uwashatse kumwica ari na we wishe nyina.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, mu butumwa bugufiya kuri Telefone yavuze ko Sahinkuye ari gushakishwa ngo ashyikirizwe ubutabera.
Yagize ati "Polisi yatangiye kumushakisha kugirango afatwe ashyikirizwe ubutabera. Iperereza ryatangiye, umurambo wa Nyakwigendera woherejwe ku bitaro bya Kigeme."
Polisi kandi yihanganishije umuryango n’inshuti za nyakwigendera inizeza abaturage ko uwakoze icyaha afatwa kuko nta mugizi wa nabi uko yaba ameze kose wakwibwira ko yacika ngo abure.
Ohereza igitekerezo
|
Nyakwigendera azwi kwina rya Furasi. Uwo mwicanyi nafatwe abiryozwe
Nyakwigendera azwi kwina rya Furasi. Uwo mwicanyi nafatwe abiryozwe