Nyamagabe: Umugabo w’imyaka 61 yafashwe asambanya ufite ubumuga bwo mu mutwe

Umugabo w’imyaka 61 wo mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyamagabe, yafashwe asambanya umukobwa w’imyaka 42 ufite ubumuga bwo mu mutwe.

Nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Karambo, Valens Rukundo, uyu mugabo yafashwe ku manywa yo ku wa gatatu itariki ya 16 Nzeri 2020.

Kugeza ubu ngo ibisubizo byo kwa muganga bibyemeza ntibirasohoka, ariko uwo mugabo agifatwa ngo yavuze ko atamufashe ku ngufu kuko ngo ari umugore we. Umukobwa we ntacyo abivugaho kuko n’ubusanzwe aba acecetse.

Uwahuruje abafashe uriya mugabo ngo yabasanganye ku gasozi aho umukobwa yari aragiye inka. Ubundi ngo akunze kujya kuyiragira, ariko ab’iwabo babanje kuyimusohorera bakayimugereza aho agomba kuyiragirira, kuko we atabyishoborera.

Umunyamabanga nshingwabokorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, Emmanuel Ndayisaba, avuga ko bagiye kubikurikirana byanaba ngombwa umukobwa agashakirwa umwunganizi, ariko uyu mugabo yahamwa n’icyaha akabihanirwa, bityo akabera abandi urugero ko abafite ubumuga badakwiye guhohoterwa.

Agira ati “Abafite ubumuga cyane cyane bwo mu mutwe abantu bakunze kwitwaza ko nta bushobozi bwo kwivugira bafite, bakabahohotera. Tugiye kubikurikirana uwo mugabo nahamwa n’icyaha azahanwe”.

Ingingo ya 134, igika cya 3 y’itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe ku muntu ufite hejuru y’imyaka mirongo itandatu n’itanu (65), ku muntu ufite ubumuga cyangwa uburwayi butuma adashobora kwirwanaho, igihano kiba igifungo kirenze imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitageze ku myaka makumyabirin (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka