Nyamagabe: Polisi yatanze amashanyarazi y’imirasire y’izuba ku ngo 217

Polisi y’u Rwanda, ku wa Kane tariki 10 Ukuboza 2020, yashyikirije amashanyarazi y’imirasire y’izuba ingo 217 zo mu Mudugudu wa Subukiniro mu Karere ka Nyamagabe.

Abaturage bahagarariye abandi mu Mudugudu wa Subukiniro bashimye kuba Polisi yabahaye amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba
Abaturage bahagarariye abandi mu Mudugudu wa Subukiniro bashimye kuba Polisi yabahaye amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba

Ni muri gahunda ya Polisi ya buri mwaka, ifatanyamo n’abaturage kwicungira umutekano (Community Policing).

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe ubukungu, Lambert Kabayiza, avuga ko abatuye mu mudugudu wa Subukiniro ho mu Kagari ka Rugogwe mu Murenge wa Uwinkingi, ari bo batoranyijwe guhabwa amashyanyarazi y’imirasire y’izuba nk’uburyo bwo kubashimira, nyuma yo kurwanya umwanzi wari wabateye muri Mata 2019.

Yagize ati “Muri cya gikorwa ngarukamwaka cyo gushyikiriza amashanyarazi abatuye mu mudugudu wagerageje guhangana n’ibyaha, uyu mudugudu twawutoranyije nk’uri ku isonga”.

Yunzemo ati “Ni igikorwa dutekereza ko kiza guhindura imibereho yabo, haba mu kugira urumuri, mu kugira isuku, mu gutuma abana biga neza, ariko no gukomeza kubashishikariza kuba abadatsimburwa mu bikorwa bituma nta wabaca mu rihumye cyangwa se wabagandisha cyangwa akabashuka”.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyamagabe, SSP Burahinda, yababwiye ko uretse amashanyarazi, bazabona n’ibindi byiza. Yanababwiye ko abayobozi babereyeho gukorera abaturage cyane ko n’umushahara ari bo bawukesha, ku bw’imisoro batanga.

Yagize ati “N’uyu mwenda nambaye, n’iyi modoka najemo, n’umushahara duhembwa, tubihabwa n’umuturage. Ni mwe mutugurira imyenda, ni mwe mutugurira imodoka, ni mwe muduhemba. Ni yo mpamvu natwe tugomba kubakorera”.

Abatuye mu Mudugudu wa Subukiniro bahawe amashanyarazi y’imirasire y’izuba nyuma y’uko tariki 12 Nzeri 2020, Polisi yari yabahaye ikimasa n’ubundi cyo kubashimira ku bw’ubutwari bagaragaje barwanya umwanzi.

Lambert Kabayiza yabwiye abatuye muri Subukiniro ko bahawe amashanyarazi y'imirasire nk'ishimwe
Lambert Kabayiza yabwiye abatuye muri Subukiniro ko bahawe amashanyarazi y’imirasire nk’ishimwe

Uwitwa Winifrida Nyiransanzimana wakiragijwe, avuga ko mu mezi atatu bamaze bagihawe, kimaze kubangurizwaho inka 37.

Yashimye amashanyarazi bahawe, agira ati “Twamurikaga utumuri two mu ziko, uwifashije akajya gufata agatara ko muri Tubura batwara mu ntoki. Kagura ibihumbi 32, umuntu yishyuraga buke buke, yabinanirwa bakakamwambura, agasubira ku gucana ibishirira byo mu ziko”.

Ubundi Umudugudu wa Subukiniro ugizwe n’ingo 227. Amashanyarazi y’imirasire y’izuba yahawe ingo 217 kuko hari icumi zari zarabashije kuyibonera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka