Nyamagabe: Perezida Kagame asanga hari ibidakeneye abaterankunga

Mu ruzinduko yagiriye mu Karereka Nyamagabe kuri uyu wa kabiri tariki 26 Gashyantare 2019, umukuru w’igihugu yibukije abaturage ko nubwo hari ibyo bakeneye bisaba amikoro, hari n’ibindi bakwikorera ubwabo badategereje ubibakorera aturutse kure.

Perezida Kagame yasabye abaturage n'abayobozi gufata iya mbere bakikemurira bimwe mu bibazo badategereje abaterankunga
Perezida Kagame yasabye abaturage n’abayobozi gufata iya mbere bakikemurira bimwe mu bibazo badategereje abaterankunga

Ahereye ku rugero rw’isuku, yagize ati “Gusukura iwawe, umuharuro wawe, na byo bishaka inkunga iturutse hanze? Kugira ngo ahari amazi ukarabe, cyangwa uyameseshe, cyangwa uyateke unywe amazi meza, ibyo na byo tubitegerezaho inkunga? Kuri ibyo tudategerezaho inkunga, tuba dukwiriye kubikora, twibwirije, nta muntu utwibutsa.”

Perezida Kagame yanakebuye abirirwa bicaye badakora ababwira ko bakwiye guhindura iyo myumvire kuko iterambere ritazabizanira.

Ati “Niba hari abacyifashe mu mifuka birirwa ku mihanda babara imodoka zihise ntacyo bakora, na byo ni ukubigabanya, umuntu akabyuka mu gitondo yaraye atekereje icyo akora.”

Perezida Kagame akigera i Nyamagabe yakiranywe urugwiro
Perezida Kagame akigera i Nyamagabe yakiranywe urugwiro

Perezida Kagame yasabye abayobozi n’abaturage gufatanya bagashyiraho akabo kugira ngo barangize impamvu zibagumisha mu bukene.

Umukuru w’igihugu yakomoje no ku bibazo by’imirire mibi no kugwingira byavuzweho avuga ko na byo bidakwiye.

Ati “Ntawifuza ko abantu bacu bahera mu kugwingira. Rimwe na rimwe abana bacu bagwingizwa n’uburangare, bitari uko ibyajyaga kubafasha byabuze. Icyo gihe abayobozi bakwiye kubigiramo uruhare runini rwo kwigisha abaturage, no kubakurikirana, no kubereka ibibari hafi bishobora gukoreshwa kugira ngo bibafashe.”

Mu bindi umukuru w’igihugu asanga abantu bakwiye kwikemurira birimo ikibazo cy’ubwiherero.

Ati “Ubu koko n’ikibazo cy’ubwiherero na cyo tugombe kugitegerezaho abaterankunga? Abaterankunga bazatugaburira nibarangiza badukurikirane bajye kudushakira aho twiherera? Kuki icyo cyaba ikibazo gihoraho?”

Perezida Kagame yabwiye abaturage ba Nyamagabe ko ibikeneye guhinduka bigomba guhera no mu mutwe, mu mitekerereze.

Ati “Iyo abantu batekereza neza, iyo abayobozi n’abaturage batekerereje hamwe neza gushaka umuti w’ibibazo bahura na byo biroroha. Ntabwo iteka ari ibintu bikwiye guturuka ahandi, ibyinshi bikwiye kuba bituruka muri twebwe.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turabashimiye kubwikiganirocyanyakubahwa poul kagame yagejekubanyarwanda irwamagana, nibyokoko tugombakwishakira ibisubizo hatabayeho kubwirizwa, ndashishikariza urubyiruko gukuramabokomumifuka bagakora bitryo,bakitezimberenigihugucyacu.

Alias yanditse ku itariki ya: 14-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka