Nyamagabe: PAC yirukanye Gitifu w’Akarere nyuma yo kunanirwa gutanga ibisobanuro ku mitangire y’amasoko

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), yirukanye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe Ngarambe Alfred, mu cyumba abayobozi muri ako karere batangiragamo ibisobanuro kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ku bibazo byagaragaye mu mikoreshereze n’imicungire y’umutungo wa Leta muri ako karere.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Ukwakira 2020, Akarere ka Nyamagabe ni ko kari gatahiwe gutanga ibisobanuro ku makosa yagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Ni ibisobanuro bitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe yasabwe ibisobanuro ku mitangire y’amasoko, aho raporo igaragaza ko hari amasoko yatanzwe akarenza ingengo y’imari yari yaragenewe.

Uwo muyobozi yabwiye Abadepite bagize Komisiyo ko ayo masoko yari amasoko yambukiranya imya, ariko abagize PAC bamugaragariza ko muri raporo bigaragara ko yari amasoko afite igihe cy’amezi 12.

Perezida wa Komisiyo, Depite Valens Muhakwa, ati “Ubwo ufite iyihe nyungu mu kutubwira ibitari ukuri! Aya masoko tukubaza, nta soko rirenga umwaka. Ni ingengo y’imari 2018/2019, mwayatanze kuri miliyoni 927, mwarateganyije miliyoni 579”.

Uwo muyobozi yabajijwe icyatumye ayo masoko arenza ingengo y’imari yari yagenewe, maze Umuyobozi w’Akarere ashaka kuba ari we usubiza icyo kibazo, ariko Abadepite bamusaba kureka uwabajijwe akaba ari we usubiza.

Bati “Mayor, ntabwo ari wowe twabajije!”

Depite Christine, umwe mu bagize PAC, yagize ati “Kutubwira ngo ni amasoko yambukiranya imyaka, ubwo arashaka kuvuga ko Umugenzuzi w’Imari ya Leta atazi gutandukanya amasoko! Batubwire impamvu nyakuri yatumye barenza ingengo y’imari. Igikurikiyeho batubwire, ayo mafaranga mwishyuye yarenze ku ngengo y’imari mwayavanye hehe”?

Gitifu ati “Mu by’ukuri no muri makeya, amafaranga yabaye menshi, kubera kwiyongera kw’abagenerwabikorwa. Ibisobanuro mfite ni uko abagenerwabikorwa biyongereye”.

Depite Muhakwa yamubajije uburyo bashobora kuba bari mu nshingano, batabasha kumenya uko akarere kabo kangana ngo banagakorere igenamigambi.

Ati “Akarere ka Nyamagabe se ubwo kangana iki ku buryo mutabasha kumenya ngo uyu mwaka dufite abagenerwabikorwa aba, tuzubakira aba”.

Nanone Umuyobozi w’Akarere yashatse gusubiriza Gitifu, Depite Muhakwa ati “Waretse ariko gitifu akadusubiza Mayor”.

Nyuma yo kubona ko uyu muyobozi (Gitifu), atabasha gusobanura iby’ayo masoko, ubuyobozi bw’akarere bwaje kugaragaza ko ari uko ari mushya muri izo nshingano.

Icyakora nanone, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yabeshye Abadepite ko Gitifu yatangiye akazi muri Nyakanga 2020, nyamara kandi hari raporo bigaragara ko yasinye muri Gicurasi 2020, Mayor asabwa kubisabira imbabazi, no kuvuga amatariki nyakuri uwo muyobozi yatangiriye akazi, biza kugaragara ko yagatangiye tariki 10 Gashyantare 2020.

Abadepite basabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe gushaka undi muntu utari Gitifu, akaba ari we utanga ibisobanuro kuri ibyo bibazo, ariko basaba ko nibagena undi muntu, ubwo Gitifu ahita ashaka ahandi ajya, kuko ntacyo yaba yaje gukora ahongaho, bati “araba yaje kugwiza umurongo”.

Ubuyobozi bw’akarere bwahise bwemeza ko umuyobozi ushinzwe imirimo rusange (Division Manager), ari we watanga ibisobanuro.

Perezida wa PAC, ati “Ubwo ES (gitifu) nagende dukomeze”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

Akarere ka Nyamagabe Lambert akarimo now vice mayor ntaho kazava afungishije gitifu , Higiro nabandi naho mayor se usubiza atabajijwe ubwo abahishe iki? HE nabeguze hajyeho Nyobozi shyashya akarere kamunzwe na Ruswa ubivuze akabizira HE dutabare kuko tuzi byiinshi Nyobozi yegure kumugaragaro

Muhire yanditse ku itariki ya: 5-10-2020  →  Musubize

Birababaje aho akarere ka Nyamagabe n’abayobozi bako batabasha gusobanura ibyo bakora peeee!
Gusa ntaho bahishe H.E kuko nikigaragaza ko abayobozi nk’aba ntacyo baba bashoboye baba bakwiye kubisa abashoboye bagakora.

Nawe se wansobanura ute ukuntu hakoreshejwe akayabo kangana gutya, n’abaturage batuye ako karere birirwa bavoma ibyondo by’amazi kubera kutagira amazi? Urugere muzagenzure mu murenge wa Mbazi akagari ka Ngara,Umudugudu wa Gasharu (Mbega aho umurenge wubatse,urwibutso rwa Mbazi,Amashuri GS MBAZI,Irerero y’abana rihari,Sacco,Centre ihari ituwe nabantu benshi ariko ikaba itagira amazi,Amadini n’amatorero ahari(EAR MBAZI,ADEPR MBAZI,CENTRAL CATHOLIQUE YA MBAZI....) byose usanga bavuga amazi nk’ayamabati. Cyakora Nyakubahwa akwiye kuturwanaho akadushaki abayobozi bakwiye aka karere peeee!

Gusa Amatiku,inzangano byo uwabibabaza bamusubiza wenda kuko nibyo bimirije imbere

MUMBARIZE yanditse ku itariki ya: 5-10-2020  →  Musubize

umutwe w’inkuru na conclusion biratandukanye rwose. ibi ni ugushaka ko abantu bihutira gusoma inkuru kandi icyo umutwe w’inkuru uvuga atari byo bigaragara mu nkuru. reba nawe;
Umutwe:

Nyamagabe: PAC yirukanye Gitifu w’Akarere nyuma yo kunanirwa gutanga ibisobanuro ku mitangire y’amasoko

conclusion:
Ubuyobozi bw’akarere bwahise bwemeza ko umuyobozi ushinzwe imirimo rusange (Division Manager), ari we watanga ibisobanuro.

Perezida wa PAC, ati “Ubwo ES (gitifu) nagende dukomeze”

coxy yanditse ku itariki ya: 5-10-2020  →  Musubize

Iyi gahunda ni nziza mukomereze Aho🙏🙏

Mihigo yanditse ku itariki ya: 5-10-2020  →  Musubize

Nyamagabe Mubiganza Byawe Mana Gusa Kubwanjye Ndashimira Cyane Gitifu J Pierre Wabashije Kuyobora Nyamagabe Iriya Myaka Yose

Bosco W’inyamagabe yanditse ku itariki ya: 5-10-2020  →  Musubize

Nshimiyimana J.PIerre yari Gitif w’akarere usobanutse
Yakoranye Na MUNYENTWALI Alphonse imyaka 10
Akorana na MUGISHA Philbert imyaka 2
Ariko Uwitwa Kabayiza Rambert yahise Ahirika Mugisha na Nshimiyimana
None ubu abakozi bakarere Ka Nyamagabe birirwa mumatiku burimukozi afite umwe muri Nyobozi umurinyuma.
Ubuho ngo Bari kugabana imyanya y’abakozi Kubera Reform.
Mayor Uwamahoro Bonaventure
Kuyobora byaramunaniye
Yirirwa ahanganye n"abamyungirije ntibashobora kwicarana mubiro ntanuzi mubiro byundi UKO has a.

Dutegereje Gukizwa Na Nyakubahwa Paul KAGAME

Rugasira Charles yanditse ku itariki ya: 7-10-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka