Nyamagabe: Nyiramandwa yashyikirijwe inka yagabiwe na Kagame

Umukecuru w’imyaka 109 y’amavuko witwa Rachel Nyiramandwa wo mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe yashyikirijwe inka aherutse kugabirwa na Perezida Paul Kagame.

Kuwa kabiri tariki ya 12 Werurwe ni bwo Mukecuru Rachel Nyiramandwa yashyikirijwe inka n’iyayo.

Nk’uko bivugwa na Jean Marie Vianney Uwamahoro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngiryi, Nyiramandwa atuyemo, uyu mukecuru ngo yishimye cyane abonye iyi nka.

Ati "Yasetse, arabyina, arishima koko bigaragara"

Iyi nka bigaragara ko ifite umukamo utari mukeya yahise ikamwa nka litiro zigera ku munani, abana bose bari baje kwakira inka ya mukecuru banywa amata barishima.

Uwamahoro avuga ko uyu mukecuru n’ubundi akunda kutanga kuko ngo n’amata y’inka yahoranye na yo yayasangiraga n’abaturanyi.

Yemwe n’ibyo kurya yeza abisangira n’abandi. Kandi abikura mu buhinzi akora abifashijwemo n’amafaranga y’ingoboka ahabwa (Direct Support) ndetse n’umubyizi abaturanyi bajya bamuha. Nyiramandwa abana n’umukobwa we w’imyaka igera kuri 60.

Perezida Kagame yamugabiye inka nyuma y’uko imwe muri ebyiri yari yarahawe muri Girinka ipfuye, n’isigaye ikaba itabasha kumuha amata uko abyifuza.

Perezida Kagame yaganiriye n’umukecuru Nyiramandwa tariki 26 Gashyantare 2019 ubwo yarimo gusoza uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe yagiriye mu Karere ka Nyamagabe, aho yagiranye ibiganiro n’abaturage bari bahuriye kuri Sitade ya Nyagisenyi.

Ubwo yari amaze gusezera abaturage, uwo mukecuru yegereye umukuru w’igihugu agaragaza ko hari ibyo yari afite yashakaga kumubwira. Perezida Kagame yamuteze amatwi ndetse umuziki warimo uvuga uragabanywa kugira ngo abashe kumva uwo mukecuru.

Nyuma y’uko Perezida Kagame amwemereye inka ikamwa, umukecuru, n’amarangamutima menshi, yagize ati “Inka wampaye zaje ari ebyiri, hasigara imwe, indi yarapfuye.”

Nyiramandwa yashyikirijwe inka ikamwa iri kumwe n'iyayo
Nyiramandwa yashyikirijwe inka ikamwa iri kumwe n’iyayo

Perezida Kagame yamubajije niba iyasigaye ikamwa, umukecuru ati “Reka da! Nyanywa nyaguze rwose!”

Perezida Kagame ati “Nzaguha ifite amata.”

Umukecuru yashimiye umukuru w’igihugu ati “Urakoze cyane Imana izagufashe...”

Rachel Nyiramandwa ni umupfakazi wa Jenoside yakorewe abatutsi ukuze cyane kuko afite imyaka 109, akaba n’umuturage w’akarere ka Nyamagabe.

Azwiho gukunda umukuru w’igihugu cyane kuko yitabiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza, ndetse n’ingendo yagiye akorera mu Karere ka Nyamagabe, hakaba n’ubwo bamufotora ari kumwongorera.

No muri 2017 uyu mukecuru yagize amahirwe yo gusuhuzanya no kuvugana n'umukuru w'igihugu
No muri 2017 uyu mukecuru yagize amahirwe yo gusuhuzanya no kuvugana n’umukuru w’igihugu
Mu bikorwa byo kwiyamamaza muri 2010 umukecuru Nyiramandwa yahuye na Perezida Kagame barasuhuzanya
Mu bikorwa byo kwiyamamaza muri 2010 umukecuru Nyiramandwa yahuye na Perezida Kagame barasuhuzanya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza cyane turashimira kuri iki gikorwa.

wyy yanditse ku itariki ya: 13-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka