Nyamagabe: Mu mezi 4 gusa amashanyarazi ageze muri Nkomane, ibibazo byinshi byarakemutse

Nkomane ni umwe mu Mirenge igize Akarere ka Nyamagabe, uyu Murenge ukaba umaze amezi ane gusa ubonye amashanyarazi. Uyu Murenge uri mu Mirenge ya nyuma yabonye amashanyarazi muri Nyamagabe ndetse no mu Rwanda aho waje ubanziriza Umurenge wa Kibangu wo muri Muhanga wayabonye bwa nyuma.

Abatuye muri uyu Murenge wa Nkomane bavuga ko amashanyarazi bayumvaga nka baringa kuko bari baramenyereye kubaho mu buzima butayagira.

Abakozi bakorera ku biro by’Umurenge wa Nkomane na wo utari ufite amashanyarazi mbere, bavuga ko batangaga amafaranga menshi bajya gushaka serivisi zikenera amashanyarazi mu isantere ya Gasarenda, ndetse bigatuma batanga serivisi mbi ku baje bifuza serivisi ku Murenge.

Irakuzwa Aimé Patrick ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Nkomane. Yemeza ko amashanyarazi yahinduye serivisi batangaga ku Murenge ndetse n’imibereho y’abaturage muri Nkomane yahindutse cyane.

Yagize ati “Amashanyarazi tuyabonye vuba aha mu mpera z’umwaka ushize. Mbere byadusabaga amafaranga asaga 5,000 gutega moto tujya mu Gasarenda gushaka serivisi nyinshi zirimo gusharija telefoni, gufotora impapuro, kwemprima, gukoresha mudasobwa, gusudirisha ibyuma n’izindi. Ibyo byose byatumaga hano ku Murenge serivisi ihatangirwa itaba nziza ndetse n’abaturage hari byinshi bakeneraga mu ngo iwabo bikenera umuriro bakabibura ariko ubu byarakemutse.”

Uyu mugabo akomeza avuga ko abaturage bakorera mu isantere ya Nkomane ubu bamwe batangiye gutanga serivisi nyinshi zirimo kuhageza imashini zisya ibinyampeke n’ibindi, inzu zitunganya imisatsi, imashini zikora imirimo yo gusudira n’ibindi.

Karinganire Innocent, umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko uyu mwaka w’ingengo y’imali wa 2020/21 bashyize ingufu cyane mu kugeza amashanyarazi mu Mirenge yose y’Akarere ka Nyamagabe. Karinganire avuga ko usibye Nkomane, amashanyarazi bayagejeje no mu Mirenge ya Mugano na Musange.

Yagize ati “Uyu mwaka tumaze gutanga amashanyarazi ku ngo zirenga 400 mu Murenge wa Nkomane, ndetse mu Tugari twose tw’uyu Murenge uko ari dutandatu twatugejejemo amashanyarazi kandi amashuri yose ari muri uyu Murenge ubu afite amashanyarazi, turateganya no kugenda duha amashanyarazi hose mu baturage muri Nkomane.”

Abaturage barashima Leta y’u Rwanda yabakuye mu bwigunge

Mukabatabazi Verene ni umudamu uri mu kigero cy’imyaka 25 wahise ashinga butike ndetse anatangiramo serivisi nyinshi zirimo kugurisha ibikoresho by’amashanyarazi mu isantere ya Nkomane.

Mukabatabazi avuga ko ashima Leta y’u Rwanda kuba yarabatekerejeho ikabaha amashanyarazi kandi Umurenge wabo usa n’uwari ku ruhande ugereranyije n’indi Mirenge ya Nyamagabe ndetse ukaba ari Umurenge ukennye.

Yagize ati «Uyu Murenge uri ku ruhande kuko uhana imbibi n’Umurenge wa Mutuntu wo muri Karongi, ntitwiyumvishaga uburyo natwe twabona amashanyarazi kubera ukuntu hano hari ubukene ndetse turi ku ruhande, turashimira Leta y’u Rwanda yadukuye mu bwigunge. »

Mugabo Jean De Dieu, ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 wahise ashinga inzu itunganya imisatsi muri santere ya Nkomane nyuma y’aho aboneye amashanyarazi.

Mugabo avuga ko serivisi atanga zifasha abantu benshi mu isantere ya Nkomane, ndetse mbere y’uko babona amashanyarazi abaturage bifuza gukoresha umusatsi bategeshaga amafaranga asaga 5,000 bajya gukoresha imisatsi mu Gasarenda cyangwa i Nyamagabe mu Mujyi kuko ari ho bashoboraga kubona inzu zitunganya imisatsi hafi cyangwa abatishoboye bagahitamo gukoresha imashini za nyonganyonga cyangwa imakasi.

Bucyedusenge Claire na we ni umukobwa w’inkumi w’imyaka 21 warangije amashuri yisumbuye abura akazi ariko ashaka igishoro ashinga « Papéterie » nyuma y’aho baboneye amashanyarazi.

Bucyedusenge avuga ko amafaranga yayakuye aho yabanje gukora mu ruganda rw’icyayi kugira ngo ashinge « papéterie », ubu atanga serivisi z’Irembo, gufotora, kwemprima n’ibindi ndetse abona abakiriya benshi kandi byamufashije mu buzima no kwiteza imbere.

Uyu mukobwa avuga ko ibyo amaze kugeraho ubu nta muntu yakorera, ndetse abikesha Leta yabagejejeho amashanyarazi.

Kugeza ubu mu Karere ka Nyamagabe ingo zisaga 49,6% zigize ako Karere zimaze kubona amashanyarazi.

Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

Imibare igaragazwa na REG kugeza ubu yerekana ko abasaga 59,7% bamaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NUKO UMURIRO WANYUZE KUMUHANDA NTUZE MUBATURAGE TWABASABAGA NATWE MUDUTEKEREZEHO WEKUBA MUMUGI NO KUMASHURI GUSA NIBURA UGERE NO MURI METERO 500 UVUYE KURI RIGNE NINI.

MUNYEMBONERA THEOPHILE yanditse ku itariki ya: 9-05-2022  →  Musubize

NUKO UMURIRO WANYUZE KUMUHANDA NTUZE MUBATURAGE TWABASABAGA NATWE MUDUTEKEREZEHO WEKUBA MUMUGI NO KUMASHURI GUSA NIBURA UGERE NO MURI METERO 500 UVUYE KURI RIGNE NINI.

MUNYEMBONERA THEOPHILE yanditse ku itariki ya: 9-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka