Nyamagabe: Minisitiri Shyaka yasabye abayobozi kwita ku iterambere ry’abaturage

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, ku wa Mbere tariki 24 Kanama 2020 yagendereye Akarere ka Nyamagabe, ahura n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abavuga rikumvikana bo mu mirenge ya Kitabi, Uwinkingi, Buruhukiro, Gatare na Nkomane ikora ku ishyamba rya Nyungwe.

Aha mu Karere ka Nyamagabe, Minisitiri Shyaka yahagiye avuye mu Karere ka Gisagara ko yasuye ku cyumweru, ni mu rwego rw’ingendo yakoreye mu turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyepfo by’umwihariko dukora ku mupaka w’u Burundi n’udukora ku ishyamba rya Nyungwe.

EICV-5 igaragaza ko Nyamagabe iri mu Turere 9 dufite igipimo cy’ubukene kiri hejuru ya 45% nyamara ifite amahirwe yo kuba yamanura iki gipimo kubera ko hafi kimwe cya kabiri cy’imirenge igize aka karere yegereye ishyamba rya Nyungwe ihinga kandi ikeza neza.

Aha ni ho Minisitiri Shyaka yahereye asaba abayobozi b’inzego z’ibanze n’abavuga rikumvikana gufasha abaturage guhindura imyumvire no kubaherekeza mu rugendo rwo kwikura mu bukene.

Yagize ati “Iyo urebye imibare, muri iyi mirenge hafi y’akarere kose usanga hejuru ya 50% bari muri bya byiciro by’ubukene. Nyamara, aka karere gahabwa buri mwaka hafi miliyari 2,5 Frw yo kurwanya ubukene, ayo mafaranga adusigira iki?”

Yongeraho ati “Ndagira ngo dufatanye kuvuguta umuti w’ubukire, abaturage bave mu bukene bagere ku bukungu n’imibereho myiza igihugu kibifuriza. Nta masezerano Nyamagabe ifitanye n’ubukene.”

Minisitiri Shyaka wari unari kumwe n’izindi nzego zirimo iz’umutekano, iz’ubuhinzi n’ubworozi bemereye amatungo n’inyongeramusasuro imiryango igikennye mu gihe kitarenze ukwezi, ba Mudugudu bavuga ko bizabafasha guherekeza abaturage bayoboye bagikennye bakikura mu bukene.

Mu butumwa bwe kandi Minisitiri yasabye abayobozi kandi gusigasira umutekano wo mu ngo n’umutekano rusange w’aho batuye, by’umwihariko ishyamba rya Nyungwe.

Mu bindi, yabasabye kuba intangarugero mu baturage, ndetse no gukomeza gushishikariza abaturage kwirinda COVID-19 kugira ngo itazabadindiza mu iterambere.

Yanasuye umudugudu ntangarugero wo mu murenge wa Kaduha (Kaduha IDP Model Village) uri mu mushinga mugari wiswe Umuhora (corridor) Gitwe – Kaduha, ugamije guteza imbere iki gice bigaragara ko cyasigaye inyuma cyane.

Abaturage ba Nyamagabe barashima ko nyuma y’amezi 18 Perezida wa Repubulika abasuye ibibazo byinshi byari muri aka Karere byagabanutse cyane, ndetse bakamushimira by’umwihariko ko yateye inkunga inganda z’icyayi ubu zikaba zikora neza.

Uru ruzinduko rw’iminsi 4 rwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo rusize hashyizweho igikombe kizahabwa Imboni z’Umupaka n’Imboni za Nyungwe zizahiga izindi mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Gisagara, na Nyanza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka