Nyamagabe: Kwibumbira mu matsinda byatumye bamenya gukora biteza imbere

Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyamagabe rwacikirije amashuri hanyuma rugafashwa kwibumbira mu matsinda y’Iterambere rurabyishimira, kuko ngo byatumye bamenya gukora no guharanira kwigira.

Munyaneza yikorera gitari akazigurisha, imwe ku 50,000 bimufasha kwiteza imbere
Munyaneza yikorera gitari akazigurisha, imwe ku 50,000 bimufasha kwiteza imbere

Nk’abo mu Kagari ka Karambo ho mu Murenge wa Kibilizi, bishimira ko mu itsinda bahigiye byinshi birimo n’ububaji ndetse no gukora gitari, ku buryo ibyo bakora bakuramo amafaranga bajyana mu matsinda, yamara kugwira bagakora ibikorwa binini.

Syrillo Munyanziza w’imyaka 24, umwe mu bakora gitari, avuga ko n’ubwo bataragera aho bakora inziza zajya ku isoko mpuzamahanga, ku bw’ubushobozi bukeya bwo kugura ibikoresho bikenewe, izo bakora bifashishije ibikoresho bidahambaye bazigurisha ibihumbi 50 imwe.

Agira ati "Mu matsinda mazemo imyaka itatu. Twatangiye twizigamira ijana, ariko ubu n’igihumbi kiraboneka. Amafaranga nagiye negeranya yamfashije kuba ubu ndimo ndubakira data. Namwubakiye inzu ya metero 7 kuri 6.5. Nabonaga iyo yari arimo ishaje yenda no kuzamugwira."

Enock Niyomugabo w’imyaka 19, akaba atuye mu Murenge wa Gasaka, we mu isinda barimo bigishijwe kogosha, none ubu aranabikora. Amafaranga makeya atahana ku munsi ngo ni ibihumbi bitatu, hakaba n’igihe ageza ku icumi.

Ibi bituma ubu ari mu matsinda abiri yizigamiramo ibihumbi bine buri cyumweru, ku buryo yamaze kugura amashyamba matoya abiri. Ngo anateganya kuzasubira mu ishuri, akiga yirihira mu mafaranga ari kwegeranya ubungubu kuko mbere yari yagarukiye mu wa gatatu w’ayisumbuye, biturutse ku kubura ubushobozi.

Agira ati "Amatsinda ni meza cyane, yatumye njijuka, atuma mbasha kuba ngeze aho ndi ubungubu. Ku mwaka hari igihe ngabana n’ibihumbi 300, mbikesha itsinda no gukora."

Asaba n’urundi rubyiruko kugana amatsinda kuko ajijura akanatuma umuntu abasha gukoresha neza umutungo, nta gusesagura.

Munyanziza na we ati "Urubyiruko rukeneye kujya mu matsinda kugira ngo rwizigmire, rwubake ejo hazaza, amatsinda arurinde kujya mu biyobyabwenge. Ubu se njyewe najya mu biyobyabwenge mpereye hehe mfite gitari n’akazi nkora?

Amatsinda uru rubyiruko rwibumbiyemo rwayegeranyijwemo n’ababyeyi na bo bari mu yo bagiyemo babifashijwemo n’umuryango AEE.

Evangéline Banzusenge ukuriye urugaga rw’amatsinda y’iterambere ya AEE yo mu Mirenge ya Gasaka, Kibilizi, Kamegeri na Tare ahuriyemo, avuga ko bamaze kwegeranya urubyiruko mu matsinda 35 ndetse n’abana mu matsinda 65.

Niyomugabo ku myaka 19 yabashije kwigurira amashyamba 2 abikesha kogosha hanyuma akizigamira mu matsinda y'iterambere
Niyomugabo ku myaka 19 yabashije kwigurira amashyamba 2 abikesha kogosha hanyuma akizigamira mu matsinda y’iterambere

Muri ayo matsinda barizigamira, ariko bakigishirizwamo n’inyigisho zibafasha mu buzima bwa buri munsi, urugero nk’ubuzima bw’imyororokere, kwirinda ibiyobyabwenge n’uburenganzira bwabo. Ibi ngo byatumye nta rubyiruko rukishora mu biyobyabwenge.

Naho ku bijyanye n’amatsinda y’abantu bakuru, mu Mirenge ya Gasaka, Kibilizi, Kamegeri na Tare hari 412 yibumbiyemo imiryango 8200. Buri tsinda riba rigizwe n’imiryango itarenga 20, kandi riba rigizwe ahanini n’abagore.

Kimwe n’amatsinda y’abana ndetse n’ay’urubyiruko, abantu bakuru ntibahuzwa no kwizigamira no kugurizanya gusa, ahubwo banaganira ku mibereho n’iterambere ry’imiryango, ku burenganzira bw’umwana, uko umugore yitwara mu rugo n’ibindi.

Buri wese mu bagize itsinda kandi ahabwa inshingano zo gutegura ikiganiro agirira bagenzi be.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka