Nyamagabe: Kutubahiriza amasezerano byahagaritse imirimo y’inyubako y’akarere

Kutubahiriza amasezerano hagati ya rwiyemezamirimo n’Akarere ka Nyamagabe ku nyubako y’ibiro by’akarere bigatuma kubaka bihagarara, bishobora gutuma impande zombi zigana inkiko.

Inyubako y’ibiro by’akarere ka Nyamagabe yari iteganijwe gutahwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama 2015, ariko bigeze mu kwezi k’Ugushyingo imirimo iri ku kigereranyo 70%. Byatewe n’ubwumvikane bucye hagati ya rwiyemezamirimo n’akarere ku masezerano atarubahirijwe.

Kutubahiriza amasezerano ajyanye no kubaka ibiro by'akarere ka Nyamagabe hagati ya rwiyemezamirimo n'akarere byatumye imirimo ihagarikwa.
Kutubahiriza amasezerano ajyanye no kubaka ibiro by’akarere ka Nyamagabe hagati ya rwiyemezamirimo n’akarere byatumye imirimo ihagarikwa.

Guverineri w’Intara y’amajyepho Alphonse Munyantwali, avuga ko hagiye gufatwa ingamba biciye mu biganiro n’inama njyanama y’akarere na komite nyobozi, kugira ngo umuhigo wo kurangiza inyubako y’ibiro byakarere ugerweho vuba.

agira ati “Icyo tubaza akarere ni uko inzira ikwiye gusobanuka, niba ari ibijya mu nkiko rwiyemezamirimo akarega niba yararenganye, hanyuma ibintu bikarangira,ikibazo cy’imicungire y’amasezerano akaba aricyo kiyizitiye, ikindi imanza zo muri runo rwego zikemuka vuba.”

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Alphonse Munyantwali, asanga hakwiye gufatwa ingamba zo gukemura ikibza kijyanye n'inyubako y'akarere n'abaturage bahawe akazi bakishyurwa.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwali, asanga hakwiye gufatwa ingamba zo gukemura ikibza kijyanye n’inyubako y’akarere n’abaturage bahawe akazi bakishyurwa.

Uretse n’ikibazo cy’ihagarikwa ry’imirimo yo kubaka, bamwe mu baturage bahawe imirimo, bagiye kumara umwaka batishyurwa, gusa barizezwa ko nyuma yo gukemura ibibazo bihari bazishyurwa.

Gracien Hakorimana yatangaje ko batewe n’agahinda ko kuba barakoze ntibishyurwe.

Ati “Twakoraga tugira ngo dutunge imiryango yacu, dutunge ingo zacu, dushake mituweri ikibabaje ni uko umunsi twariguhemberwaho baduhamagaye, rwiyemezamirimo yahise ahagarikwa ku kazi, dusaba akarere kutwishyura kakazakurikirana rwiyemezamirimo nyuma.”

Kigali Today yagerageje guhamagara ku murongo wa terefoni Eric Nteziryayo rwiyemezamirimo wapataniye imirimo yo kubaka ariko ntiyabasha kuboneka.

Mu kwezi gushize, Immacule Umuhoza Mukarwego, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe, ubukungu yari yatangaje rwiyemezamirimo yari yabijeje kwishyura abaturage.

Ati “Icyo twumvikanye ni uko abanza agakemura ikibazo cy’abaturage ubu twakigejeje no muri police, ubu nibaza ko muri icyumweru gitaha kitazashira tutabaranye nawe ibyo atugomba n’ibyo tumugomba.”

Kubaka iyi nyubako no gusana izindi akarere gakoreramo bikaba byari biteganijwe ko bizatwara amafaranga y’U Rwanda angana na miriyoni 788.

Caissy Christine Nakure

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka