Nyamagabe: KMP irasaba urubyiruko kugira umuco w’amahoro n’ubwiyunge
Ku bufatanye n’umushinga World Vision, Fondation Kizito Mihigo pour la Paix (KMP) yataramiye urubyiruko rw’akarere ka Nyamagabe rwiganjemo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, igamije kubakangurira kugira umuco w’amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Aganiriza uru rubyiruko, tariki 24/04/2013, umuhanzi Kizito Mihigo yavuze ko yatangije fondation agamije gukomeza ibikorwa by’ubuhanzi bifite intego yo gutanga ubutumwa bwubaka ikiremwamuntu n’imibanire myiza y’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside, dore ko mbere yayo hari abahanzi babukoresheje mu nzira mbi basenya umuryango nyarwanda.

KMP ngo yari yaje kubwira urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye amateka igihugu cyanyuzemo mu bihe bya Jenoside kugira ngo babashe kuyasobanukirwa dore ko batayizi, kugira ngo nibumva abantu bavuga ibyo kwiyubaka no gusana umuryango nyarwanda bajye bumva ibyo aribyo.
Kizito yagize ati: “Tuje kubabwira ibyabaye kugira ngo mumenye amateka uko ari, nimuzajya mwumva bavuga ngo ubwiyunge mujye mumenya ninde wiyunga na nde? Nimuzajya mwumva bavuga gutanga imbabazi mumenye umuntu uzitanga uwo ari we n’uzisaba uwo ariwe”.

Kizito Mihigo yaririmbiye abitabiriye iki gitaramo indirimbo ze zitandukanye ariko akabanza gusobanura mu magambo make ubutumwa burimo bugizwe ahanini no gukunda igihugu, kurangwa n’urukundo ndetse no kubabarira nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, byose bigamije kunga ubumwe no gufatanya mu guteza imbere igihugu n’abagituye.
Umuyobozi w’umushinga World Vision mu ntara y’amajyepfo, Frank Muhwezi yatangaje ko uyu mushinga ugamije iterambere ry’Abanyarwanda, ariko ko bitapfa gushoboka hatari umuco uhuza abanyarwanda.

Ati: “Ubundi World Vision ikora ibikorwa by’amajyambere bisanzwe, ikubaka amashuri, igafatanya na Leta y’u Rwanda guteza imbere gahunda ya Girinka no guteza imbere Abanyarwanda, ariko ibyo byose ntitwabigeraho hatariho ibintu nk’Abanyarwanda byaduhuza nk’ubumwe n’ubwiyunge. Iki rero ni igikorwa dukomeje gushyigikira.”
Umuyobozi wa World Vision mu ntara y’amajyepfo yasabye urubyiruko rwitabiriye iki gitaramo gusangiza bagenzi babo ubumenyi bungukiyemo, ikanatangaza ko ifite intego yo gufasha abahanzi bafite intumbero yo gutoza abana umuco w’ubumwe n’ubwiyunge, bo gihugu cy’ejo.
Urubyiruko rwitabiriye iki gitaramo rwatangaje ko rwungukiyemo byinshi cyane cyane ubutumwa bw’urukundo batavanguye, ndetse bakaba bagiye gushishikariza urundi rubyiruko guharanira ubumwe n’ubwiyunge no gukora bakiteza imbere n’igihugu muri rusange.

Iki gitaramo cyaranzwe kandi n’ikinamico yiswe “umujinya mwiza” n’umuvugo wiswe “nyuma y’ubugi hari ubuki”, byatangaga ubutumwa ku rubyiruko rwarokotse Jenoside bwo kugira umujinya mwiza bagahangana n’ingaruka batewe na Jenoside biyubaka aho kwishora mu ngeso mbi zabangiriza ubuzima nk’ubusinzi, ndetse ko nyuma y’ibyabaye byose hari ibindi byiza bimaze kugerwaho aribyo byagereranijwe n’ubuki.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yashimiye KMP ko yahisemo insanganyamatsiko nziza y’uruhare rw’umuhanzi mu kwimakaza umuco w’amahoro n’ubwiyunge mu rubyiruko ngo kuko bikenewe.
Emmanuel Nshimiyimana
Inkuru zijyanye na: Kizito Mihigo
- Iperereza rya RIB ku rupfu rwa Kizito Mihigo ryagaragaje ko yiyahuye
- Kizito Mihigo yapfuye yiyahuye - Polisi
- RIB yemeje ko Kizito Mihigo yatawe muri yombi
- Amashimwe ni yose kuri Kizito na Ingabire Victoire bakijijwe Gereza
- Kizito Mihigo na Ingabire Victoire bahawe imbabazi
- Kizito Mihigo yasabiwe gufungwa burundu
- Mama wa Kizito Mihigo ntabwo arwaye
- Kizito n’abo baregwana ibyaha by’iterabwoba n’ubugambanyi bakatiwe gufungwa iminsi 30
- Kizito Mihigo nabo bareganwa bireguye ariko bataha batazi niba bazafungwa iminsi 30
- Minisitiri Mitali yagize icyo atangaza ku itabwa muri yombi ry’umuhanzi Kizito Mihigo
- Kizito Mihigo ariyemerera ko yakoranaga na RNC na FDLR
- Umuhanzi Kizito Mihigo arakekwaho ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu
- Ngoma: Kizito Mihigo yabasusurukije anabakangurira kuzitabira amatora
- Kirehe: Kizito Mihigo yakoze igitaramo cyo gutegura amatora y’abadepite
- Kizito Mihigo, Sophia na Fulgence basusurukije Abanyagakenke
- Ubumuntu ntibugomba gupfobywa n’ubumuga-Umuhanzi Kizito Mihigo
- Kizito Mihigo yashyize ahagaragara indirimbo yahimbiye ikigega AgDF
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
igitekerezo cyange nuko mbanje gushimira kizito n,itsinda rye ariko nkaba mbasaba ko bagera mubigo byose kuko ibiganiro byabo numusemburo w,ubumwe n,ubwiyunge