Nyamagabe: Imvura yasenye inzu z’abaturage n’ibindi bikorwa remezo

Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 27 Ukuboza 2021, yasambuye inzu zigera kuri 7 muri Nyamagabe ndetse n’ibyumba by’amashuri.

Ku ishuri ribanza rya Sumba muri Gasaka, ibyumba byasambutse
Ku ishuri ribanza rya Sumba muri Gasaka, ibyumba byasambutse

Nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, iyo mvura yasenye inzu esheshatu mu Murenge wa Gasaka n’indi imwe mu Murenge wa Musebeya.

Yasambuye kandi ibyumba by’amashuri ku ishuri ribanza rya Ruganza mu Murenge wa Musebeya, ndetse no ku kigo cy’amashuri cyo mu Murenge wa Gasaka.

Umuyaga uvanze n’iyo mvura wanagushije amapoto abiri y’amashanyarazi mu Murenge wa Musebeya, unagusha umunara wa radio yo muri gare ya Nyamagabe bita Ijwi rya gare.

Ku ishuri ribanza rya Ruganza mu Murege wa Musebeya
Ku ishuri ribanza rya Ruganza mu Murege wa Musebeya

Meya Niyomwungeri aboneraho gusaba abafite inzu zifite ibisenge bitaziritse nk’uko amabwiriza ya Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi abivuga, kuzisubiramo bakazizirika, mu rwego rwo kwirinda ko bene ibyo biza byabasenyera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka