Nyamagabe: Impunzi ziri kubakirwa mu buryo burambye mu nkambi ya Kigeme
Impunzi z’Abanyekongo zicumbitse mu nkambi ya Kigeme mu karere ka Nyamagabe ziri gukurwa mu mazu ya Shitingi zikubakirwa inzu zikomeye kurushaho hagamijwe kuzituza mu buryo buziha umutekano n’umutuzo.
Sindayigaya Jacques umukozi w’umushinga American refugee committee (ARC) ari nawo ushinzwe inyubako mu nkambi ya Kigeme, avuga muri iyi nkambi hifujwe ko abantu batuzwa mu buryo burambye kurushaho kuko gutura mu mahema harimo imbogamizi nyinshi.
Ati: “Hifujwe y’uko abantu batura mu buryo umuntu yakwita ko burambye kurushaho cyane ko gutura mu ihema biba bifite ingorane nyinshi harimo umutekano no kuba umuntu ahangana n’ibiza binyuranye. Guhindura inyubako bigamije kugira ngo abantu barusheho gutura mu buryo bubaha umutekano kandi butuma bumva batuje kurushaho”.

Ubundi impunzi iyo zikiza zibanza gucumbikirwa mu bihema binini zituzwamo muri rusange, hanyuma uko zakirwa zigahabwa amazu nayo yubatswe muri shitingi ariko byibuze umuryango ukibana.
Aya mazu nayo ariko ntabwo aba atanga umutekano uhagije kuko abantu bashobora kuyaca bagamije kwiba cyangwa se mu gihe cy’imvura amazi akaba yakwinjiramo imbere, akaba ariyo mpamvu bari kubakirwa amazu akomeye.
Izi mpunzi ngo zihabwa ibiti byo kongera ibyari byubatse inzu ya shitingi, zigahabwa imbingo n’imigozi byo kuranda ngo zibashe guhoma n’ibyondo inzu zikomere, ndetse zikanahabwa inzugi n’amadirishya byo gukinga kugira ngo wa mutekano ubashe kugerwaho nk’uko Sindayigaya akomeza abivuga.
Mu nkambi ya Kigeme hamaze kubakwamo inzu 3369, izirenga 2400 zikaba zaramaze guhindurwa ba nyirazo bakaba batuye mu buryo butekanye, hakaba hari gahunda ko ukwezi kwa Nzeri kwazashira inzu zose zimaze guhindurwa.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nonese iherezo ryabo rizaba irihe niba abazungu bishimira ku bubakira utwo tururi aho gukemura ikibazo cyabo ngo umutekano uboneke muri kongo wagira ngo abatutsi baratanzwe ngo bose bashire nabasigaye bashirire mu nkambi ntacyo bakwimarira.icyo nsaba nuko twakomeza intambara kugeza duhawe uburenganzira bwacu,ntituzapfira gushira.