Nyamagabe: Impunzi zanze gusabiriza zishyira hamwe ngo zikorere
Zimwe mu mpunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Kigeme ziratangaza ko zanze gutega amaboko zisabiriza maze zikibumbira hamwe muri koperative yitwa COFECAKI (Cooperative des initiatives des femmes du camp de Kigeme), kugira ngo zijye zibasha kwinjiza amafaranga azifasha mu buzima bwazo bwa buri munsi.
Kambabazi Zamda, umwe mu bagize iyi koperative avuga ko nk’impunzi barebye ubuzima babayeho maze bakicara bagafata umwanzuro wo guhuriza hamwe imbaraga maze bagakora koperative.
Kambabazi aragira ati: “Twaricaye nk’abantu b’abadamu dutekereza ku buzima tubona turi kure. Twashyize ibitekerezo hamwe maze turifatanya imbaraga nke zacu turaziteranya twishingira koperative”.
Iyi koperative igizwe n’abanyamuryango 200 biganjemo abagore ikaba yaratangiye mu kwezi kwa 12 umwaka wa 2012. Kugeza ubu bakora amasabune, imigati ndetse bakanadoda imyenda.
Abanyamuryango bagera kuri 50 ubu bamaze kumenya gukora amasabune bandi 20 bakaba bari kwiga kudoda, ndetse bakaba banafite gahunda zo kwagura ibikorwa byabo bakiga no gukora ibindi.
Nubwo bateye intambwe yo gukora koperative ngo ubushobozi buracyari bukeya kuko nta bikoresho bihagije bafite, ndetse n’ibyo bakoresha nk’ameza, amaforomo y’imigati n’ay’amasabune byose ngo ni ibyo batiye bityo bakaba bafite impungenge ko ba nyirabyo bashobora kuzabijyana igihe icyo ari cyo cyose.

Kambabazi akomeza avuga ko kuko bakiri mu ntangiriro bakigurisha ibyo bahereyeho, ariko ngo babona hari inyungu iza kuko nk’iyo bagurishije agafuka k’imigati bunguka amafaranga ibihumbi bitanu.
Ushaka kurangura isabune imwe bayimuhera ku mafaranga 200 naho kugurisha bisanzwe imwe ikagura 250, naho umugati ukagura amafaranga 100.
Uyu mugore avuga ko muri Kongo bari babayeho ubuzima bubi batunzwe no guhinga abandi bakabeshwaho no gukorera abandi, akaba avuga ko batifuza kuzasubira muri ubwo buzima mu gihe bazaba batashye iwabo.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|