Nyamagabe: Ikamyo yakoze impanuka babiri bari bayirimo irabahitana

Ikamyo ya rukururana yaturukaga i Nyamagabe yerekeza i Huye yaguye mu iteme ririmo gusanwa ku mugezi wa Nkungu, abari bayirimo barapfa.

Ubundi iteme ryo ku mugezi wa Nkungu utandukanya imirenge ya Gasaka na Kamegeri mu Karere ka Nyamagabe, ryaritse mu minsi yashize, bituma umuhanda wa kaburimbo Huye-Nyamagabe utaba nyabagendwa.

Icyakora mu gihe ririmo gusanwa, habaye hakozwe agahanda ko kuba kifashishwa n’imodoka, ariko iyi kamyo yaraye iguye aho abasana umuhanda bacukuye, bagatangira no kubaka iteme bundi bushya.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Théobald Kanamugire, yatangarije Kigali Today ko iyo kamyo yaraye ikoze impanuka ifite purake RAE012D ku gice cy’imbere ndetse na RL2521 ku gice cy’inyuma, kandi ko shoferi na kigingi bari bayirimo bayipfiriyemo.

Kuri ubu ngo barimo gushakisha uko abapfuye bakurwamo, ndetse n’ikamyo ubwayo ikazamurwa.

SP Kanamugire arasaba abatwara ibinyabiziga binyura muri kiriya gice cy’umuhanda Huye-Nyamagabe kwitonda, kuko bigaragara ko impanuka y’iriya kamyo ishobora kuba yatewe n’uko yihutaga, shoferi ntabashe kubona ibimenyetso by’uko umuhanda uri gukorwa, cyane ko hari na nijoro, hatabona neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka