Nyamagabe: Icyumweru cy’Umujyanama kiribanda ku kwirinda Covid-19

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Ndahindurwa Fiacre, avuga ko guhera ku ya 15 Kamena 2021, Abajyanama b’akarere batangiye icyumweru cy’abajyanama basanga abaturage mu mirenge ahanini hagamijwe kumva ibibazo byabo, ariko by’umwihariko kubashishikariza gukomeza ingamba zo kwirinda Covid-19.

Akarere ka Nyamagabe
Akarere ka Nyamagabe

Yabitangarije mu kiganiro Ubyumva Ute, cyatambutse kuri KT Radio mu ijoro ryo ku itariki ya 14 Kamena 2021, cyibanze ku mikorere y’abajyanama b’akarere.

Kuva tariki ya 05 Gicurasi 2021 kugera tariki ya 09 Gicurasi 2021, imibare yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko Akarere ka Nyamagabe kagize abantu 52 abanduye Covid-19 mu gihe cy’iminsi itanu gusa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yatangaje ko ubwiyongere bw’ubwandu buturuka ku kwanga kwiteranya kw’abayobozi mu nzego z’ibanze, bahishira abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Avuga ko ibyo bintu ari bibi cyane kandi bikwiye kwamaganwa ku bantu b’abayobozi, guhishira ibikorwa bituma ubwandu bukomeza kwiyongera.

Abatunzwe agatoki ni abayobozi b’amasibo, abakuru b’Imidugudu ndetse n’Abajyanama b’Ubuzima.

Yavuze ko ubwandu budaturuka mu masoko ahubwo buturuka mu bikorwa bibera mu bwihisho.

Ndahindurwa avuga ko bateguye icyumweru cy’umujyanama kugira ngo barusheho kwegera abaturage babasobanurira gahunda za Leta.

Hari kandi kubereka imikorere n’imiterere ya Njyanama kugira ngo bamenye imikorere yayo no kwakira ibitekerezo byabo, ndetse n’ibibazo ibishoboka bigasubirizwa ako kanya na ho ibidashoboka bigakorerwa ubuvugizi mu nzego zibishinzwe.

By’umwihariko ariko ngo bazanarebera hamwe uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze muri Nyamagabe ndetse baganire no ku mishinga inyuranye.

Ati “Muri ibyo biganiro tuzagirana harimo no kureba cyangwa gusubiza amaso inyuma aho iki cyorezo kigeze mu bijyanye no kwirinda n’uruhare rwa buri wese mu kugikumira hanyuma tukaganira no ku mishinga minini.”

Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe akaba na Perezida wa Komisiyo y’Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, Niyimurora Marie Louise, avuga ko igitekerezo cyo gushyiraho icyumweru cyahariwe umujyanama bakigize mu mwaka wa 2017.

Avuga ko umwihariko w’iki cyumweru batagize mu myaka yabanje ari ukuganira ku ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Ati “Tuzaganira ku ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 kuko natwe mu karere nk’uko icyorezo kiri mu gihugu n’isi yose, sinatinya kuvuga ko kihagaragara kandi cyanadushegeshe mu minsi yashize.”

Akomeza agira ati “Ariko muri iki cyumweru tuzagaruka ku gukaza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo.”

Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Jean Baptiste Bacondo avuga ko kwegera abaturage ari uburyo bwo kubagaragariza ibyo babatumye, ibyakozwe n’inzitizi zabayemo bakazisobanurirwa.

Yagize ati “N’icyo bashakaga kitashoboye gukorwa haba hari impamvu cyangwa se n’uburyo giteganyijwe mu minsi iri imbere, muri rusange kwegerana na bo tubaha amakuru atashoboye kubageraho mu buryo busanzwe.”

Avuga ko kandi hari n’igihe hashobora kuba hari ibindi byavutse bikeneye ubuvugizi bwihuse nabyo bazakira bikazagezwa aho bikwiye kugera.

Avuga ko bigabanyije mu matsinda ane kugira ngo babashe kugera mu mirenge yose uko ari 17, hakazajya hatumirwa abantu bacye bahagarariye abandi hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka