Nyamagabe: Hagiye kugeragerezwa uburyo bushya bwo gufasha abakene kubwikuramo
Byagaragaye ko hari abakene bahabwa amatungo cyangwa n’ubundi bufasha bakabasha kwifashisha ibyo bahawe bagatera imbere mu gihe hari n’abatabuvamo ahubwo bagahora biteze gufashwa.
Clémentine Nyirahabimana utuye mu Mudugudu wa Kibaga, Akagari ka Nyagisozi, Umurenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe, ni urugero rw’abafashwa bikababera imbarutso yo gutera imbere.
Hamwe n’umugabo we bari babayeho mu bukene, bitwa abahinzi nyamara nta butaka bwo guhinga bafite, ku buryo byabaga ngombwa ko bashaka aho bakorera amafaranga kugira ngo babashe gukodesha imirima. Ntibagiraga n’aho kuba.
Baje kubakirwa na Leta, hanyuma umuryango Compassion utangiye kubafashiriza umwana ubaha ihene n’ingurube. Uyu muryango waje kwigisha ababyeyi b’abana witaho kudoda imyenda no gukora ibikomoka ku mpu maze Clémentine ahitamo kwiga gukora ibikomoka ku mpu ari byo imikandara n’inkweto.
Nyuma y’amezi umunani atangiye kwiga ubu akora inkweto n’imikandara akanasana ibyangiritse, yaniguriye akamashini gaponsa inkweto, ni ukuvuga kazisena, kandi ngo amafaranga yo kukagura yayakuye muri ya matungo bamuhaye.
Agira ati “Ingurube yabwaguye ibyana bitandatu kimwe kirapfa, bine ndabigurisha ikindi ndakiragiza. Ihene yo yabyaye babiri imwe ndayitura indi ndayigurisha, hanyuma nigurira akamashini gaponsa ku bihumbi 100.”
Gukora inkweto na byo byabafashije gutunganya neza inzu yabo kuko yari isanzwe ari ibyondo none ubu bayometseho amatafari ahiye, kandi bakomeje kuyivugurura.
Clémentine arateganya kuzakomeza gukora ibikomoka ku mpu, akabyigisha n’umugabo we, bakazakomeza kwagura ibikorwa bakagera no ku ruganda rutoya.
Imitekerereze ye inyuranye n’iya Donatilla Uwitonze na we w’i Nyagisozi mu Murenge wa Musanze, wahawe ihene ngo ikamufasha kubona ifumbire.
Abajijwe ku cyo abona yahabwa kikamuteza imbere yavuze amafaranga, mu gihe ku bijyanye n’icyo yayakoresha ayashyikiriye asubiza agira ati “Navugurura inzu mbamo ikaba nziza.”
Kuri we gushaka ibyo ashoramo amafaranga byatuma ayo ahawe yiyongera akabasha kuba heza, kuko ngo icya mbere ari ukuba heza, ibindi bikaza nyuma.
Abatekereza nka Uwitonze, kimwe n’abafashishwa ikintu runaka ariko kuzamuka bikanga, muri rusange mu Rwanda, batumye Leta yiga ku buryo bushya bwo gufasha abaturage kuva mu bukene bukabije.
Muri ubu buryo, abakennye bahabwa iby’ibanze bibafasha kuzamura imibereho ari byo kugira aho kuba mu gihe batahafite, kubona amafunguro akwiye, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi, hanyuma bagahitamo umushinga bakora ubyara inyungu, maze bagahabwa igishoro.
Ibyo byombi biherekezwa n’ubujyanama buhoraho, bugamije kubazamurira imyumvire no kubongerera icyizere, kubahuza na serivisi zitandukanye zitangwa na Leta n’abandi bafatanyabikorwa, no kubafasha gukurikirana wa mushinga ubyara inyungu umunsi ku wundi.
Ubu buryo bwageze ku ntego ifatika muri Leta ya Bihar yo mu gihugu cy’Ubuhinde, mu Rwanda na ho biyemeje kubugeragereza muri Nyamagabe nk’Akarere gakennye cyane, kuko mu ngo zibarirwa mu bihumbi 95 zihari, izikennye zibarirwa mu bihumbi 49, ni ukuvuga izirenze 1/2.
Muri izo ngo zikeneye gufashwa kuva mu bukene z’i Nyamagabe kandi, basanze izigera ku bihumbi 42 ari zo zirimo abantu bafite imbaraga, bashobora gufashwa bakazamuka.
Ni na zo bateganya kwinjiza muri iriya gahunda bateganya gufashwamo n’umuryango Brac International, mu mushinga wayo Ultra-Poor Graduation Initiative.
Kugira ngo babashe kubigeraho, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Thaddée Habimana avuga ko bari gukorana n’abafatanyabikorwa b’Akarere bose kugira ngo bafatanye, buri wese agire ibyo yiyemeza gukora, kandi ngo igikenewe kurusha ibindi ni ukuzamura imyumvire y’abagomba gufashwa.
Kugira ngo babashe kubigeraho neza, abafatanyabikorwa bazajya batanga raporo y’ibyakozwe buri kwezi, bityo habashe kumenyekana aho gahunda igeze n’ahakwiye gushyirwa imbaraga.
Ohereza igitekerezo
|
TURABASHIMIYE, ITERAMBERE RIRASHOBOKA IYO UMUTURAGE ARIGIZEMO URUHARE. UYU MUTURAGE CLEMENTINE NI URUGERO RW’IBISHOBOKA MU RUGAMBA RW’ITERAMBERE. N’ABANDI BATURAGE BAKWIYE KWITEZA IMBERE BAKORESHEJE AMAHIRWE BAHABWA N’ABATERANKUNGA(LETA N’IMIRYANGO NTERANKUNGA) n’amatorero.