Nyamagabe: Hagiye kubakwa ikigo cyo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) na Leta y’u Rwanda, mu kagari ka Kigeme mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe hagiye kubakwa ikigo kizaba gifite inshigano zo gukumira ndetse no gufasha abazaba bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ibi byashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kane tariki 06/06/2013, nyuma y’uko itsinda rigizwe n’umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, uhagarariye UNHCR mu Rwanda Neimah Warsame hamwe n’abayobozi batandukanye mu karere ka Nyamagabe, basuye ahazubakwa iki kigo ndetse bakanaganira ku ruhare rwa buri rwego mu ku cyubaka.

Umuyobozi w’intara y’amajyepfo yatangaje ko ikigo nk’iki gisanzwe kiba ku rwego rw’igihugu gifitwe na Polisi cya “Isange One Stop Center”, ikizubakwa mu karere ka Nyamagabe kikazagira uruhare mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse kikanafasha abahuye naryo haba mu mpunzi ziri mu nkambi ya Kigeme ndetse no mu baturage basanzwe.
Ati: “ibikorwa bizaba ari bimwe, nayo mu by’ukuri izafasha koko abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, harimo kubafasha mu gihe bagize ibibazo ariko harimo mu by’ukuri no gukumira, kandi hariya ikazafasha abaturage b’aka karere ikazafasha n’iriya nkambi ya Kigeme”.

Guverineri w’intara y’Amajyepfo akomeza avuga ko kuba iki kigo kigamije gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kigiye kubakwa mu karere ka Nyamagabe bitavuga ko ariho hari iki kibazo kurusha ahandi, ahubwo ngo bigaragaza ubushake bwo gushyira ibigo nk’ibi aho bishoboka hagamijwe gusigasira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, kuba bitangiriye i Nyamagabe ngo akaba ari ibyo kwishimirwa.
Kubera akamaro k’icyi kigo, iri tsinda ryasabye ko imirimo yo kucyubaka yakwihutishwa, bigenze neza ngo gishobora kuba cyarangije kubakwa mu kwezi kumwe ku bufatanye bwa UNHCR na Guverinoma y’u Rwanda, aho Polisi y’igihugu na Minisiteri birebwa nk’ishinzwe gukumira ibiza n’impunzi, iy’ubuzima zikazabigiramo uruhare.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|