Nyamagabe: Bifuza ikiraro abanyeshuri n’abarema isoko bajya bambukiraho

Abatuye n’abaturiye agasantere ka Rwondo mu Murenge wa Nkomane mu Karere ka Nyamagabe, barifuza ko akagezi ka Kabavu baturiye kashyirwaho ikiraro gikomeye ahambukira abanyeshuri ndetse n’abarema isoko.

Akagezi ka Kabavu gakunze kuzura kakangiza imyaka n'ikiraro giciriritse abaturiye agasantere ka Rwondo banyuraho bagiye mu Murenge wa Gatare
Akagezi ka Kabavu gakunze kuzura kakangiza imyaka n’ikiraro giciriritse abaturiye agasantere ka Rwondo banyuraho bagiye mu Murenge wa Gatare

Agateme bambukiraho muri iyi minsi kagizwe n’ibiti bitatu binini, bitambitseho imbabari. Kakozwe n’umuganda.

Abakifashisha bavuga ko bahora bagasubiramo kuko iyo haguye imvura nyinshi amazi menshi amanukana n’amabuye bikagasenya, bityo n’utunguwe n’ayo mazi menshi yari ari kwambuka agahita atwarwa.

Isaïe Hakizimana utuye mu mudugudu wa Kagusa, hakurya y’agasantere ka Rwondo, agira ati “Iyo uruzi rwuzuye kano gateme ruragatwara. N’ubu bugori bwose buratwarwa. Mu minsi yashize hari n’abaturanyi bacu batatu bo mu Murenge wa Nkomane batwawe n’amazi hano.”

Iyo aka kagezi kuzuye, n’abanyeshuri ngo ntibabasha kujya ku ishuri. Abo ni abaturuka mu Murenge wa Gatare baza kwiga mu ishuri ribanza ryo muri Nkomane, n’abaturuka muri Nkomane bajya kwiga mu ishuri ryisumbuye ryo muri Gatare.

Uwitwa Dukuzimana ati “Iyo iteme ryatwawe, abanyeshuri ntibaba bakigiye kwiga. Bisaba gutegereza ko hahamagazwa umuganda, ugashyiraho irindi. Ubwo urumva nyine hacamo icyumweru cyangwa bibiri kugira ngo iteme riboneke, n’abana babashe gusubira ku ishuri.”

Iyo imvura ibaye nyinshi igatera imyuzure, iki kiraro kiratwarwa, hagashira iminsi abanyeshuri batajya kwiga bategereje ko umuganda ukora ikindi
Iyo imvura ibaye nyinshi igatera imyuzure, iki kiraro kiratwarwa, hagashira iminsi abanyeshuri batajya kwiga bategereje ko umuganda ukora ikindi

Abifashisha aka gateme bifuza kubakirwa iteme rikomeye, kuko kubyifasha byabananiye.

Hakizimana ati “Badushyiriyeho iteme rikomeye byadufasha. Twigeze no kubona impano y’amafaranga ibihumbi 800 by’ubudehe tugura amabuye tugira ngo dukore iteme rirambye, ariko byahise bisenywa n’umwuzure.”

Mukamurenzi baturanye na we ati “Uwadukorera iteme ryiza ku buryo n’umwana w’imyaka ibiri yabasha kuryambuka, byatubera byiza kurushaho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, avuga ko hari amateme manini ari kuri kariya kagezi, bityo agasaba abantu kuba ari yo bifashisha mu gihe cy’imvura, n’ubwo byaba bisaba kuzenguruka kure cyane, ariko bakarengera ubuzima bwabo.

Anavuga ko hari aho bagiye bakora amateme y’abanyamaguru aca mu kirere muri Nyamagabe, bityo bakaba bagiye kuzakora inyigo bakareba niba no hafi y’agasantere ka Rwondo barihashyira.

Ati “Muri gahunda yo kongera amateme y’abanyamaguru twatangiye, hakorwa inyigo, hakarebwa uko kuri uwo mugezi hamwe na hamwe hashobora gushyirwa bene ayo mateme.”

Kugeza ubu mu Karere ka Nyamagabe hamaze kubakwa amateme yo mu kirere arindwi. Barateganya ko muri 2024 bazaba baramaze kubaka 21.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka