Nyamagabe: Batangije Rotary Club, biyemeza gufasha mu iterambere ry’Akarere

Mu Karere ka Nyamagabe hari abagabo n’abagore bagera kuri 24 biyemeje kugira icyo bakora mu iterambere ry’Akarere kabo, maze bibumbira muri Rotary Club.

Justin Nkundimana, Perezida wa Rotary Club Nyamagabe, avuga ko biyemeje kwishyira hamwe bakazajya begeranya ubushobozi buzahurizwa hamwe n’ubw’izindi club zo ku isi yose, hakazavamo ibyagirira akamaro abaturage babo.

Bamwe mu bagize Rotary Club Nyamagabe
Bamwe mu bagize Rotary Club Nyamagabe

Agira ati “Impamvu twatekereje kuyishinga i Nyamagabe ni uko twabonye Rotary Club ifitiye akamaro abaturage. Twebwe nk’abantu bakunda abaturage kandi dushaka kugaragara mu iterambere ry’igihugu, twaravuze tuti natwe tugomba kwishyira hamwe.”

Anasobanura ko ubundi ugiye muri Rotary Club aba afite umutima wo kwitanga, akagira icyo atanga kiva mu mufuka we, hanyuma ibyo atanze byahuzwa n’iby’abandi bikavamo ibifasha ababikeneye.

Akomeza agira ati “Twebwe rero nk’abatuye i Nyamagabe, tumaze kubona ibyo abaturage bacu bakeneye kugira ngo biteze imbere, twabonye hari uruhare tugomba kugira. Aka Karere kacu gafite ikibazo cy’amazi, ahantu hose ntibarayabona; gafite ikibazo cy’ibikoresho mu mashuri, ikibazo kirebana n’imibereho y’abaturage no kwihangira imirimo. Ibyo byose twumva hari ingufu tuzabishyiramo kugira ngo dufashe abaturage bacu.”

Umuyobozi wa Rotary Club Butare yasobanuriye abagize Rotary Club Nyamagabe iby'imikorere ya za Rotary Clubs
Umuyobozi wa Rotary Club Butare yasobanuriye abagize Rotary Club Nyamagabe iby’imikorere ya za Rotary Clubs

Barateganya no gutanga umusanzu mu bumwe n’ubwiyunge, babicishije mu biganiro bifasha abakoze Jenoside bari gufungurwa muri iyi minsi, ndetse n’abayirokotse.

Umuyobozi wa Rotary Club mu Rwanda, Dr. Jean d’Amour Manirere, ubwo yasuraga Rotary Club Nyamagabe hamwe n’uhagarariye Rotary Club mu Karere u Rwanda ruherereyemo, tariki 25 Werurwe 2023, yavuze ko ubusanzwe Rotary Club zo hirya no hino ku isi zibumbira hamwe zikavamo Rotary Interantional, uyu ukaba ari umuryango mpuzamahanga ugamije gufasha, washinzwe n’uwitwa Paul Harris.

Yanavuze ko kugeza ubu umunyamuryango wa Rotary asabwa byibura amadolari 137 ku mwaka, ariko ko hari abatanga menshi bitewe n’uko bifite, urugero nk’abakire ba mbere ku isi kuko na bo bayirimo.

Mu bikorwa byagiye bigerwaho na Rotary International harimo kuba ubu abantu bivuza imbasa nta mafaranga batanze.

Uhereye ibumoso ujya iburyo: Perezida wa Rotary Club ya Nyamagabe, umuyobozi wa Rotary mu Karere u Rwanda rubarizwamo na Perezida wa Rotary Club Butare
Uhereye ibumoso ujya iburyo: Perezida wa Rotary Club ya Nyamagabe, umuyobozi wa Rotary mu Karere u Rwanda rubarizwamo na Perezida wa Rotary Club Butare

Dr Manirere ati “Buriya impamvu ujya gukingiza umwana ntiwishyure, ni ku bw’ubushobozi Rotary n’abandi bafanyabikorwa bahurije hamwe, bagamije ko iyo ndwara iranduka, igacika ku isi.”

Kugeza ubu mu Rwanda hari Rotary Club 11 zibumbiyemo abanyamuryango 308. Iya mbere yashinzwe i Kigali mu myaka ya 1960, naho iherutse gushingwa ni iya Nyamagabe kuko yatangiye ku mugaragaro tariki 21 Mutarama muri uyu mwaka wa 2023.

Ku isi hose, Rotary Clubs zirimo abanyamuryango babarirwa muri miliyoni enye n’ibihumbi ijana (4,100,000).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka