Nyamagabe: Bashyizeho Urubuga rw’abagabo bashakira umuti ikibazo cya bagenzi babo bahohotera abagore

Abagabo bo mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bibumbiye mu Rubuga rw’abagabo, bagamije gukemura ibibazo by’amakimbirane mu ngo, ashobora gutuma habaho no kwicana hagati y’abashakanye.

Hari abagabo bashakisha uko ihohoterwa rikorwa na bagenzi babo ryacika
Hari abagabo bashakisha uko ihohoterwa rikorwa na bagenzi babo ryacika

Jerôme Nyirimbabazi, umujyanama mu Nama njyamana y’Umurenge wa Cyanika, avuga ko bafashe iyi ngamba bamaze kubona raporo ivuga ko mu byumweru bibiri gusa, abagabo babiri bari bamaze kwica abagore babo mu Murenge batuyemo. Hari mu mwaka wa 2019.

Agira ati "Ubundi Umurenge wacu wajyaga wesa imihigo ukaba uwa mbere. Noneho turavuga tuti tuzabe n’aba mbere mu bwicanyi koko? Turavuga tuti turebe abaturanyi bacu tubaganirize babivemo, noneho abatunaniye turebe ubuyobozi bw’Akagari budufashe, kuko bufite ingufu ziturenze."

Iki gitekerezo ngo bakivomye mu byo bumvanye abakangurambaga b’umuryango RWAMREC, ukemura ibibazo by’amakimbirane yo mu ngo, abagabo babigizemo uruhare.

Mu rubuga rw’abagabo bagiye baganira ku itegeko ry’umuryango no ku myitwarire batekereza ko umugabo akwiye kugira mu rugo rwe, cyane ko basanze hari n’abadaha agaciro abagore n’abana babo, ari na ho hajya hava amakimbirane, akura akazavamo ko umwe yica undi.

Nyirimbabazi ati "Gato cyane twahereyeho twisuzuma! Twaravuze tuti ariko ubundi iyo winjiye mu rugo ikintu cya mbere ukora ni iki? Nibura urasuhuza? Abagabo nka 90% baravuze bati nsuhuza nsuhuza iki? Mu rugo nsuhuza? Keretse maze nk’ukwezi ntahagera wenda naragiye gushaka akazi!"

Icyo gihe ngo bihaye umukoro byibura wo kugera mu rugo bagasuhuza abo bahasanze, bakareka kumva ko mu ngo batahira igihe bashatse, bagakora ibyo bashatse.

Urubuga rw’abagabo rw’i Karama rutangira rwarimo abagabo 64 ariko kuri ubu rugizwe na 42. Abatarashatse kuva ku ngeso bagenzi babo bababuzaga ni bo bagiye bavamo, ariko ntibyabujije abasigaye gukomeza kubakurikirana.

Ku rundi ruhande ariko, hari n’abandi bifuza kuruzamo, ariko babona bazasanga barabasize bakabasaba kuba baretse, bategereje ko biyongera kugira ngo bazabahangire urwabo rubuga.

Mu byo abakirurimo bishimira bagezeho, harimo kuba babanye neza n’abo bashakanye, bakaba batanagisesagura imitungo y’ingo zabo.

Itsinda barimo kandi biyemeje kubaho bakeye. Banegeranya amafaranga 1000 uko bahuye buri byumweru bibiri, bakayaheraho bagira ibikorwa bakora mu ngo zabo.

Jerôme Nyirimbabazi, washinze Urubuga rw'Abagabo mu Kagari ka Karama
Jerôme Nyirimbabazi, washinze Urubuga rw’Abagabo mu Kagari ka Karama

Jean Bosco Rudasingwa uyobora RWAMREC mu Majyepfo, ashima Nyirimbabazi wiyemeje kwegeranya abagabo bagenzi be bagashyiraho Urubuga rw’abagabo, cyane ko babona ari inzira yo guca amakimbirane mu ngo, kuko kugeza ubu abagabo ari bo benshi bahohotera abagore babo.

Agira ati "Biriya yabyikoreye tutabimusabye. Ubundi Imboni z’uburinganire ni bo usanga dusaba gushyiraho urubuga rw’abagabo, ariko kugeza ubu n’izo bashyizeho zagiye zisenyuka. We yabikoze nk’umuyobozi, kandi byaradutunguye."

Ashishikariza n’abandi bagabo bavuga rikumvikana, abapasitoro, abapadiri, abacuruzi n’abandi, kuba batangiza urubuga rw’abagabo, ati "Kandi byatanga umusaruro!"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka