Nyamagabe: Bashimye imurikabikorwa bavomyemo ubumenyi bunyuranye
Guhera ku wa Kabiri tariki 6 Nzeri kugeza ku wa Kane tariki ya 8 Nzeri 2022, abafatanyabikorwa banyuranye bo mu Karere ka Nyamagabe bagaragarije abaturage ibyo bakora, benshi barabyishimira kuko bahakuye ubumenyi buzabagirira akamaro.
Ubwo iri murikabikorwa ryatangizwaga ku mugaragaro tariki 6 Nzeri 2022, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe ubukungu, Thaddée Habimana, yahamagariye abatuye Nyamagabe kugana iri murikabikorwa kuko ryagenewe kubungura ibitekerezo mu byo bakora.
Ahereye ku byari muri iri murikabikorwa bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bukorwa n’abenshi mu batuye muri Nyamagabe, yagize ati “Mwabonye ikoranabuhanga ryo kubika ibisigazwa by’ubuhinzi ndetse n’ibiganagano (ibisigazwa by’ingano), bikazavamo ubwatsi bw’amatungo mu gihe cy’izuba.”
Straton Fatahose, umuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Nyamagabe, na we ati “Mwabonye imyumbati ituruka i Kaduha isumba akaboko kanjye, mwabonye ifu y’igikoma ikorwa na Unicoopagi ifasha mu kurwanya imirire mibi, n’abandi bafatanyabikorwa. Ibi byose ni umwanya wo kugira ngo umuturage aze, abibone, abe yabyifashisha.”
Abitabiriye iri murikabikorwa na bo, bavuga ko hari ibyo bahabonye byabanyuze.
Charlotte Uzakunda, nyuma yo kugura imigati ku bafite uruganda ruyikora i Nyamagabe, bari muri iri murikabikorwa, yagize ati “Mu makantine imigati ikunda kuduhenda. Ni yo mpamvu uyu munsi nawuguze hano.”
Umwarimukazi na we witabiriye iri murikabikorwa yishimiye kuba yabonye aho batunganya ikawa yo kunywa, bakanasobanurira abantu uko bashobora kuyitunganya mu ngo zabo, hanyuma bakayinywa iryoshye.
Yunzemo ati “Nabonye n’ibihumyo n’imigina yabyo. Nashimye ko abayizanye bansobanuriye intungamubiri ziba mu bihumyo, n’uko abantu bashobora kubyihingira. Nk’umuntu worora inkoko, nanabashije kuvugana n’abaveterineri, bangira inama ku bworozi bwazo bananyereka amavitamine nshobora kuziha zigakura neza.”
Muri rusange iri murikabikorwa ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa babarirwa muri 80 bo mu Karere ka Nyamagabe bari mu byiciro bitatu: imiryango nterankunga, abikorera n’ibigo bishamikiye kuri Leta.
Muri bigo bishamikiye kuri Leta harimo n’iby’ubuvuzi bijya inama ku kuboneza urubyaro, bikanarebera ababishaka ku buntu niba badafite indwara zitandura nk’iy’umuvuduko w’amaraso na diyabete, bakanabagira inama ku myitwarire ibafasha kugira ubuzima buzima.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|