Nyamagabe: Bafite impungenge z’amazi yayobowe aho batuye hakorwa umuhanda Huye - Kitabi
Hari abatuye mu Mudugudu wa Nyarusange mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko amazi ava muri kaburimbo bayoboreweho ahitwa mu Ironderi agenda akora umukoki aho batuye, ku buryo bafite ubwoba ko uzagera aho ukabasenyera.

Ubundi umuhanda Huye-Kitabi utarasubirwamo, aho batuye ngo hari hasanzwe hamanukira amazi, ariko atari menshi nk’uko byifashe ubungubu. Kandi biterwa n’uko iwabo ari ho hashyizwe umuyoboro uyakura muri kaburimbo.
Uwitwa Appolinaire Bajyanama we ngo aya mazi yanamusenyeye igikoni n’ubwiherero ku buryo ubu yongeye kubaka bundi bushya.
Agira ati “Urabona igikoni na douche ni amabati. Mbere cyari amategura, imvura nyinshi yaguye muri 2018 ni yo yagisenye kubera amazi menshi yamanukaga ahangaha.”
Aya mazi yigeze no kwinjira mu rugo rwa Théoneste Hitimana, nk’uko bivugwa n’umugore we agira ati “Amazi yaruzuye aza mu rugo, no mu nzu ageramo. Noneho bagiye mu nama umuyobozi w’umudugudu arabivuga, abakozi b’Abashinwa baza tugira ngo baje kuhubaka ruhurura, baracukura baringendera.”
Akomeza agira ati “Umukozi w’Akarere uhaheruka yaratubwiye ngo twandikire meya. Twaranditse ariko na n’ubu ntibaradusubiza.”
Bajyanama amwunganira agira ati “Abo ku Murenge barafotoye, abo ku Karere barafotoye, ariko na n’ubu nta gisubizo turabona.”

Umuferege wacukuriwe amazi amanukira muri ako gace ugenda urushaho gucukuka uko imvura iguye, ku buryo abahaturiye bafite impungenge ko amaherezo hazaba umukoki uzagera aho ukabasenyera.
Abo baturage bahorana impungenge ko igihe imvura iri kugwa amazi ashobora kuzabatwarira abana, kuko haba hamanuka amazi menshi. Uretse ko ngo n’igihe imvura itari kugwa abana bashobora kugwamo bakavunika, dore ko ngo hari n’uwigeze kugwamo akavunika.
Patrick Emile Baganizi, umuyobozi mukuru wungirije muri RTDA, avuga ko ikibazo cy’amazi aturuka mu muhanda agasenyera abantu kitari hariya i Nyarusange gusa, ahubwo kigenda kiboneka n’ahandi hakorwa imihanda, kandi ko batangiye kugishakira igisubizo.
Ati “Ubundi imihanda myinshi cyangwa hafi ya yose igiye ifite ikibazo cy’aho amazi asohoka mu muhanda ajya mu mirima cyangwa se mu mitungo y’abaturage, kuko igihe yubakwaga haba hatarateganyijwe uburyo amanuka akagera mu kabande.”
Akomeza agira ati “Kuyamanura, ukayakurikirana akenshi bitwara amafaranga menshi, ariko ubungubu mu mishinga mishyashya turimo gukora uko dushoboye kugira ngo tuyamanure tuyageze mu kabande atagize icyo yangiza.”

Avuga kandi ko ku mihanda yarangiye ibyo bitaratangira, bari gukorana n’ikigo Water Board, ndetse na Minisiteri y’ibidukikije, kugira ngo hakorwe isesengurwa ry’icyo kibazo ku mihanda yose, harebwa ingano y’ahakeneye kubakwa n’amafaranga byatwara.
Iryo sesengura ngo bararitangiye, kandi nirirangira bazagenda bakora imiyoboro igeza amazi mu kabande bahereye ku yo babona yihutirwa kurusha.
Ohereza igitekerezo
|