Nyamagabe: Abasanga 2400 bafashijwe kubaka ubwiherero

Mu rwego rwo kwimakaza isuku n’isukura mu Karere ka Nyamagabe, abasaga 2400 bafashijwe kubaka ubwiherero muri uyu mwaka, ku bufatanye n’umuryango Water Aid Rwanda.

Bamwe mu bahawe amabati yo gusakara ubwiherero
Bamwe mu bahawe amabati yo gusakara ubwiherero

Mu bafashijwe harimo uwitwa Winifrida Nyiranzeyimana wo mu Murenge wa Mushubi, wahawe amabati y’isakaro. Avuga ko yajyaga yiyubakira ubwiherero bugasenyuka kubera kunanirwa kubusakara, kubera ko nta bushobozi yari afite bwo kwigurira isakaro.

Agira ati “Nasakazaga uturere cyangwa udushashi ntoraguye kimwe n’ibikuri, mu gihe cy’imvura hakava n’itindo ntiryaramaga, rikaroboka. Ubu nejejwe n’aya mabati abiri mpawe, kuko nzajya njya mu bwiherero ntanyagirwa, mbashe kuhakubura hanoge ninatinda ntibyongere kuroboka.” Yunzemo ati: “Bya bisazi byazamukaga kubera amazi yuzuye umusarane bitewe no kunyagirwa, ntazongera ukundi.”

Umusaza Naason Senyamugabo, abwirwa ko ari buhabwe amabati yo gusakaza ubwiherero na we yagize ati “Nta bwiherero nari ngifite. Ubwo nari mfite bwakunduwe no kubura isakaro. Bampaye amabati yo gusakara nkakinga, nta n’indwara yangarukaho uretse iy’ubumuga mfite.”

Karangwa Camille ushinzwe ubukangurambaga muri Water Aid Rwanda, avuga ko mu bo bubakiye ubwiherero higanjemo abo bafashije kubusana kuko bari basanganywe ubutujuje ibisabwa, hakaba n’abagera kuri 400 bahaye isakaro gusa (amabati abiri buri wese), nyuma y’uko bari bagaragaje uruhare rwabo rwo kwishakira ubwiherero bwujuje ibisabwa.

Karangwa Camille ushinzwe ubukangurambaga muri Water Aid Rwanda,
Karangwa Camille ushinzwe ubukangurambaga muri Water Aid Rwanda,

Ati “Icyo dusaba abo twafashije ni ukumva ko ibyo twabafashije kugeraho ari ibyabo, kandi ko batazahora bateze amaboko. Ni ukuvuga ngo icyo uhawe ugifashe neza kizamara igihe, nikinasaza uzishakire ikindi kuko wamaze kubona akamaro kacyo.”

Umuryango Water Aid mu Karere ka Nyamagabe ukorera mu Mirenge ya Mushubi, Kamegeri na Kibumbwe. Uretse gufasha abakene kugera ku bwiherero bwujuje ibya ngombwa, ugenda ugeza amazi meza ku baturage, ukanigisha ibijyanye n’isuku n’isukura aho wagiye ushinga n’amaclub mu mashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka