Nyamagabe: Ba mudugudu besheje umuhigo wa mituweli mbere y’abandi bahembwe

Abakuru b’Imidugudu 10 yo mu Tugari twa Ngiryi na Nyabivumu two mu Murenge wa Gasaka, Akarere ka Nyamagabe, bahembwe amagare babikesha kuba imidugudu bayobora yaresheje umuhigo wa mituweli 100% mbere y’iyindi.

Abakuru b'imidugudu yesheje umuhigo wa miruweli mbere y'iyindi bahembwe amagare
Abakuru b’imidugudu yesheje umuhigo wa miruweli mbere y’iyindi bahembwe amagare

Utwo tugari twabigezeho mu mwaka w’imihigo wa 2020-2021 na 2021-2022 bituma n’Umurenge wa Gasaka ubasha kwesa uyu muhigo 100% mbere y’indi.

Mu muhango wo gutanga ibyo bihembo, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza, Agnès Uwamariya, yashimye uruhare rwa buri muyobozi mu kugera kuri uyu muhigo, anabasaba gukomeza kurangwa n’ishyaka.

Yagize ati “Biragaragara ko buri wese yatangatanze mu nguni ye nk’abakinnyi b’umupira w’amaguru. Bayobozi b’utugari ndagira ngo mbashimire by’umwihariko ku muvuduko murimo, kuko ikintu mukora mukijyanamo n’umutima wanyu wose mukagikora bishimishije, ni ikintu gikomeye”.

Umwe muri ba mudugudu ashyikirizwa igare
Umwe muri ba mudugudu ashyikirizwa igare

Uwo muyobozi yanashimiye abakuru b’imidugudu na ba Mutwarasibo muri rusange mu bikorwa by’ubwitange bakora nta gihembo, abasaba gukomeza umuhate n’urukundo biganisha umuturage ku iterambere.

Abakuru b’imidugudu bahembwe, bavuga ko kwesa umuhigo wa mituweri mbere y’abandi babikesha kwifashisha amasibo.

Jean Pierre Bangambiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngiryi kabimburiye utundi muri 2021-2022, yagize ati “Mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize twabaruye abaturage bagomba kwishyura mituweli mu masibo, buri Mutwarasibo tumuha ifishi iriho umusanzu buri muturage agomba gutanga buri kwezi, mu gihe cy’amezi 8 twihaye.”

Amri Xavier Sebanani, Umukuru w’Umudugudu wa Sumba urimo amasibo 15, na we ati “Iyi gahunda yo gukorera mu masibo dufatanyije yaradufashije. Iyo twicaye tukajya hamwe, tuvuga umuhigo tugiye gukora tugahita tuwesa ako kanya”.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza, Agnes Uwamariya
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza, Agnes Uwamariya

Igare yahawe, ngo rizamufasha kugera aho byamugoraga kujya n’amaguru, kubera ko ayoboye umudugudu munini.

Ati “Umudugudu wanjye ni munini cyane, gukorana na ba mutwarasibo byamvunaga ariko ubu bimbereye byiza cyane, kuko ari ukujya ku igare nkamanuka nkabegera tukavugana.”

Muri 2021-2022, Akarere ka Nyamagabe kasoje umwaka wa mituweli kageze kuri 96.28%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka