Nyamagabe: Amatsinda yo kubitsa no kugurizanya yabakuye mu bukene bukabije

Abagore bo mu Murenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe bibumbiye mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, bavuga ko yabafashije kuva mu bukene bukabije.

Amatsinda yo kubitsa no kugurizanya y'intumbero ikomeza yateje imbere abagore bo muri Musange, Kaduha na Mugano
Amatsinda yo kubitsa no kugurizanya y’intumbero ikomeza yateje imbere abagore bo muri Musange, Kaduha na Mugano

Ayo matsinda bibumbiyemo ni afite intumbero ikomeza, ni ukuvuga ko badategereza ko umwaka ushira ngo barase ku ntego, hanyuma bongere gutangira bundi bushyashya nk’uko bigenda ahenshi.

Ahubwo bitewe n’ibyo biyemeje kugeraho wenda nko kubagurira ingurube, bafata amafaranga bamaze kwegeranya bakagurira nk’abanyamuryango 10, hanyuma 10 basigaye na bo bakazagurirwa ubukurikiraho. Itsinda riba rigizwe n’abanyamuryango 20, abagabo bakaba batanu gusa.

Athanasie Niyonsaba, umubyeyi w’abana bane arera wenyine, ni umwe mu bavuga ibigwi amatsinda y’intumbero ikomeza bibumbiyemo, babifashijwemo n’umuryango AEE.

Mbere y’uko ayitabira ngo yabeshwagaho n’abaturanyi kuko nta n’umurima yagiraga, ku buryo yari yaranarwaje bwaki.

Agira ati “Natangiye nzigama amafaranga 50 mu cyumweru. Nayakuraga mu yo nabaga nakoreye, umubyizi wari amafaranga 400.”

Hari n'amatsinda yahisemo kuzajya adoda
Hari n’amatsinda yahisemo kuzajya adoda

Ageze mu itsinda ngo yagujije amafaranga ibihumbi 2500 akodesha umurima, yeza ibiro 100 by’ibishyimbo, abikuramo ibihumbi 25 maze akodesha indi mirima ibiri.

Nyuma yaho yaje kujya agura imirima, ku buryo amaze kugura iy’ibihumbi 250. Yayiguze yifashishije amafaranga yakuye mu buhinzi hamwe n’ayo yagiye aguza mu itsinda ndetse n’ayo yakuraga mu bucuruzi bw’umusururu asigaye akora. Ubu ntakizigama 50 mu cyumweru, ageze ku 1000.

Donatille Mukantaganzwa we ngo atangira kuzigama mu matsinda ya AEE yazigamaga amafaranga 150, kandi na we yamaze kugera kuri byinshi asangiye n’abagore bagenzi be na bo bari mu matsinda.

Muri byo harimo kuba basigaye batangira mituweli ku gihe, bakaba batagitinya kwigurira ibitenge by’ibihumbi 15 nyamara kera ngo barambaraga ibyo bita musazi by’ibihumbi bitatu.

Bagiye banagurirana amatungo, ku buryo Mukantaganzwa we avuga ko amatsinda ayakesha ingurube imubyarira ibibwana umunani, yabigurisha agakuramo ibihumbi 80.

Mukantaganzwa agira ati “Sinari nzi ko igiceri cya 150 cyagwira, kuko mbere twakibonaga tukigura imineke, kroketi, ibibenye... utabiteganyije.”

Abagore bibumbiye mu matsinda kandi bavuga ko intumbero yayo ikomeza, yabarutiye kure arasa ku ntego buri mwaka kimwe n’ibimina.

Mukantaganzwa ati “Mu matsinda agera igihe akagabana, hari ubwo mugabana ugahita ugwa, ariko akomeza atuma none ubona iki, ejo bakaguha kiriya, kugeza igihe uzagerera ku ntego y’igihe kirekire wihaye.”

Wilson Kabagamba, umuhuzabikorwa w’imishinga muri AEE, avuga ko amatsinda afite intumbero ikomeza bayatangije mu Mirenge ya Musange, Kaduha na Mugano, kandi ko ari yo bahisemo kwigisha, kuko basanze ari yo yafasha abantu bafite ubushobozi bukeya kuzagera ku ntego y’igihe kirekire.

Ati “Iyo wahize ikintu uzageraho mu myaka itatu, ni byiza ko utangira kukizigamira uyu munsi. Icyo ni cyo cyaduteye guhitiramo abo dufasha amatsinda y’intumbero ikomeza. Kandi iterambere ntirigerwaho umunsi umwe. Ni urugendo ruhoraho. Ni nko gutwara igare, igihe utanyonga uragwa.”

Céléstin Nkunzi, umuyobozi w’ishami ry’iterambere ry’ishoramari n’umurimo mu Karere ka Nyamagabe, asaba abatuye mu Karere ka Nyamagabe badafite amatsinda barimo gushaka ayo bitabira na bo. Nta kwitwaza ubukene kuko ngo basanze ubushobozi bwose umuntu afite ashobora kubuhuza n’ubwa mugenzi we bari mu rwego rumwe, bakazagera ku byo bifuza.

Ati “Hari amafaranga ataguha igikorwa kinini, ariko hari ayavamo urukwavu, inkoko, n’irindi tungo riciriritse ryagufasha”.

Mu Mirenge itatu yo mu Karere ka Nyamagabe umuryango AEE watangijemo amatsinda yo kubitsa no kugurizanya afite intumbero ikomeza, hari amatsinda 450, arimo abanyamuryango ibihumbi icyenda.

Banabatoje gukora udushinga duto duto tubyara inyungu muri gahunda ya Nshore Nunguke, babigisha guhinga bibaha umusaruro ufatika ndetse no kongerera agaciro ibihingwa byabo bituma babikuramo amafaranga menshi.

Abibumbiye mu matsinda kandi bagiye bafite n’ibikorwa rusange bibahuza, urugero nk’ubuhinzi bw’urutoki n’ubw’inanasi, ari na byo bibatera umuhate wo kuyagumamo, ari na ko abafasha gutera intambwe bava mu bukene uko ibihe bigenda byicuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka