Nyamagabe: Akarere kahagaritse kwakira abaturage bazanye ibibazo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwahagaritse kwakira ibibazo by’abaturage guhera kuri uyu wa kabiri tariki 21 Nyakanga 2020.

Hari abagabo bashakisha uko ihohoterwa rikorwa na bagenzi babo ryacika
Hari abagabo bashakisha uko ihohoterwa rikorwa na bagenzi babo ryacika

Nk’uko bigaragara mu itangazo ubuyobozi bw’aka karere bwanditse ku itariki ya 20/7/2020, bwamenyesheje abaturage ko kwakira ibibazo bafite bizajya bikorerwa mu mirenge batuyemo, kandi ko bashobora no guhamagara ku murongo wa telefone utishyurwa 3201.

Gahunda yo kongera kwakira ibibazo byabo ku rwego rw’akarere ngo bazayimenyeshwa nyuma.

Umuyobozi w’aka Karere, Bonaventure Uwamahoro, avuga ko izi ngamba zafashwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, nyuma y’uko hari abatuye muri aka karere yagaragayeho, ndetse n’utugari tubiri harimo n’aka Kigeme karimo inkambi y’Abanyekongo, tugashyirwa muri guma mu rugo.

Ati “Hari abaza ku Karere banyuze mu tugari twagaragayemo Coronavirus, turi no mu kato. Tuzi kandi ko ubwandu bukwirakwira kubera abantu baba bagendagenda buri kanya”.

Akomeza agira ati “Uretse ko n’ubusanzwe gahunda ari ugukemurira ibibazo mu nzego zo hasi, hatabayeho gusiragira kw’abaturage, twasanze muri iki gihe ibyiza ari uko ibibazo bafite bikemurirwa aho batuye”.

Ibi bibaye nyuma y’uko hari abaganga babiri bakora ku bitaro bya Kigeme bari basanzwemo Coronavirus, bigatuma abahakora bose bashyirwa mu kato ndetse na serivise ku babigana zikaba zihagaritswe, abateganyaga kubyivurizaho bagasabwa kujya ku bigo nderabuzima.

Uyu muyobozi anavuga ko kugeza ubu mu Karere ka Nyamagabe hamaze gufatwa ibizamini bibarirwa muri 800, kandi ko kubifata bikomeje, kugira ngo bamenye niba ubwandu bwa Coronavirus bwarakwirakwiye.

Icyakora kugeza ubu ngo ibisubizo ntibiraboneka, kugira ngo bamenye uko akarere ka Nyamagabe gahagaze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka