Nyamagabe: Abatuye i Kaduha barasaba gukorerwa imihanda

Abatuye mu Murenge wa Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, bashima ko bagejejweho ibikorwa remezo by’ingenzi, ariko ko icyo bakibura kandi kibakomereye ari imihanda mizima igera iwabo.

Kunyura mu muhanda Nyamagabe-Kaduha ntibyoroheye imodoka zose, cyane cyane hanyereye iyo imvura yaguye
Kunyura mu muhanda Nyamagabe-Kaduha ntibyoroheye imodoka zose, cyane cyane hanyereye iyo imvura yaguye

Hari abo usanga bagira bati “Dufite ibitaro, dufite amashuri n’amashanyarazi, n’amazi na yo arahari ahagije. Mbese dufite byose, ariko byagera ku muhanda ukabura. Ubwo iyo tuvuga ni imihanda minini, ihuza imirenge n’indi yo ntiwakwirirwa uvuga. Si nyabagendwa. Ni utuyira tuba twarapfuye!”

Ubundi uva i Kaduha ajya cyangwa ava ku biro by’Akarere ka Nyamagabe, bimusaba amafaranga ibihumbi birindwi atanga kuri moto. Ni ukuvuga ko adafite ibihumbi 14 atirirwa ajyayo. Imodoka bigeze gushyirirwaho yabacaga 2500 yahagenze icyumweru kimwe gusa, ihita ihacika.

Abagenda n’amaguru bo ngo bakora urugendo rw’amasaha umunani bagenda, ku buryo nk’iyo ari serivisi bagiye gushaka ku Karere cyangwa mu mujyi i Nyamagabe, bibasaba kuzinduka saa kumi. Akenshi kandi kurara bagarutse ngo ntibibakundira. Bibasaba gushaka aho bacumbika.

Abadashoboye kugenda na moto cyangwa n’amaguru batega imodoka ijya i Kigali, kuko hari iziza i Kaduha zinyuze ahitwa ku Buhanda, ikabageza mu Karere ka Ruhango, hanyuma bagatega ibageza i Huye, bakongera gutega ibageza i Nyamagabe.

Nubwo bibatwara amafaranga makeya ugereranyije n’abifashishije moto, aha na ho bahatanga menshi kuko babanza kuriha itike ya Kaduha-Kigali y’ibihumbi bitatu, hanyuma bakongera kuriha iya Ruhango-Huye ndetse na Huye-Nyamagabe.

Abagenda na Moto i Nyamagabe kandi ngo iyo imvura yaguye umuhanda, ntubabera nyabagendwa kuko uba wanyereye, nk’uko bivugwa n’uwitwa Blaise Bukedusenge.

Agira ati “Ahitwa mu Mukongoro iyo imvura yaguye imodoka ntihazamuka. Na moto bisaba kuba ufite abantu batatu bagufasha kuyisunika.”

Umuhanda ugana i Kaduha uturutse i Nyamagabe si nyabagendwa ku modoka zitwara abagenzi
Umuhanda ugana i Kaduha uturutse i Nyamagabe si nyabagendwa ku modoka zitwara abagenzi

Uretse ubunyereri, n’amateme ahari ngo ashobora guteza impanuka, harimo n’iryo ku mugezi wa Rukarara rigaragara nk’irikomeye rijya rirengerwa n’amazi iyo imvura yabaye nyinshi, byatumye ubu ritagikomeye cyane.

Umubyeyi agira ati “Iteme uca i Musange ugana i Nyamagabe rikeneye ubuvugizi. Njyewe ubushize narahanyuze imvura yaguye, ariko twari turiguyemo. Rikwiye ubuvugizi rigakorwa, kuko uhanyuze utarizi, wihuta, wagwa mu ruzi. Si na ryo ryonyine.”

Kuba nta mihanda mizima igera iwabo ngo bituma badatera imbere nk’uko bivugwa na Bucyedusenge agira ati “Udafite umuhanda, n’umushoramari wakagize icyo aza gukorera ino aha ntabwo yahaza. Urumva nta n’akazi umuntu apfa kuhabona, ni ukurangiza kwiga ukicara, keretse wenda ababonye za buruse bakajya kwiga muri kaminuza.”

I Kaduha nyamara ngo bijejwe umuhanda muzima wo mu Muhora Kaduha-Gitwe kuva muri 2017, ariko amaso yaheze mu kirere nk’uko bisobanurwa n’Umubyeyi.

Agira ati “Rwose no mu matora ya Perezida aheruka barawutwemereye umuhanda, turawutegereza, umuyobozi wese uje aha tukibwira ko agiye kutubwira ibyawo tugategereza tugaheba.”

Uwitwa Karenzi na we ati “Na Guverineri yigeze kuza ino aratubwira ngo umuhanda wo mu Muhora Kaduha-Gitwe uzakorwa. Ba Guverineri bamaze kuba batatu, ariko Kaduha yaribagiranye.”

Yungamo ati “Muri za discours mu byo abayobozi basaba, umuhanda ntabwo uvugwa. Niba ari ugusaba bakarambirwa, niba ari ukudasubizwa, byaratuyobeye! Ukumva ahandi imihanda irakorwa, hari n’iterambere, ariko Kaduha yo ikibagirana.”

Ku kiraro cya Rukarara hajya huzurirwa
Ku kiraro cya Rukarara hajya huzurirwa

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe ubukungu, Thadée Habimana, avuga ko ibice bimeze nabi cyane by’mihanda igana i Kaduha bigiye gukorwa, bityo hakaba nyabagendwa, kandi ngo uko ubushobozi buzagenda buboneka n’ahandi hazakorwa.

Mu bice bigiye gutunganywa harimo icy’umuhanda uturuka i Kaduha, ugana mu Ruhango n’ibilometero umunani biri mu muhanda ugana i Mushubi na Musebeya. Ibi bilometero umunani ngo nibimara gutunganywa, bizatuma kugera i Nyamagabe byoroha kabone n’ubwo ikiraro cyo kuri Rukarara, bakiri gushakira ubushobozi cyaba kitarakorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka