Nyamagabe: Abaturage bagiye guhabwa amafaranga yo kwikura mu bukene

Nyuma y’uko mu Ntara y’Amajyepfo, gahunda ya ‘Give Directly’ yo guha abaturage amafaranga yo kwikenuza yavuzwe mu Karere ka Gisagara, ubu noneho yatangijwe no mu Karere ka Nyamagabe, ihereye mu Murenge wa Musange, aho abaturage bose bazayahabwa.

I Musange bishimiye inkunga y'amafaranga bagiye guhabwa
I Musange bishimiye inkunga y’amafaranga bagiye guhabwa

Nk’uko abatuye i Musange babibwiwe tariki 21 Werurwe 2022, ubwo iyi gahunda yatangizwaga iwabo, ngo buri muturage azahabwa amafaranga ibihumbi 820.

Abakozi b’uyu mushinga bagiye kubanza kubegera, urugo ku rundi, bareba niba koko bakeneye iyo nkunga, banaganirizwe ku buryo bazayikoresha ibibazamura, batayipfushije ubusa.

Basabwe rero kuzavugisha ukuri, kandi ngo uwo bizagaragara ko yatanze amakuru atari yo, kimwe n’uwo bizagaragara ko urugo rwe rurangwamo amakimbirane, ntazayahabwa.

Jean Claude Muhire ushinzwe imikoranire n’inzego za Leta muri Give Directly yagize ati “Meya yahoze avuga ko hari ingo zirangwamo amakimbirane. Izo ngo nitubageraho batarayakemura, inkunga ntizabageraho. Ibibazo mufite muzabikemure kare, tuzasange mumeze neza, kugira ngo n’inkunga muzazikoreshe neza.”

Yanababwiye ko amafaranga bazayaboherereza kuri telefone zabo, kandi ko n’abatazifite bazazibagurira.

Bakomeye amashyi menshi abagiye kubazanira inkunga yo kwivana mu bukene
Bakomeye amashyi menshi abagiye kubazanira inkunga yo kwivana mu bukene

Ayo mafaranga kandi ngo azatangwa mu byiciro bibiri. Bazabanza guhabwa 40%, hanyuma birenze ukwezi, nibasanga yarakoreshejwe neza bongerwe asigaye.

Abatuye i Musange bakiranye iyi nkuru ibyishimo byinshi cyane.

Samuel Nsanzimana wo mu Kagari ka Jenda uvuga ko agiye korora inkoko ati “Abantu benshi imishinga yari yaratuzimiriyemo kubera ubushobozi bukeya. Iyingiyi rwose ni nka Manu tubonye, ntabwo tuzayipfusha ubusa. Ya mishinga yari yarapfaniranye, igiye kuzahuka.”

Winifrida Yankurije na we wo mu Kagari ka Jenda ati “Tuzahita tugura ikibanza, tucyubake, tureke gusembera. Twari twarabiburiye ubushobozi.”

Ismael Iradukunda wo mu Kagari ka Masagara we ngo yacikirije amashuri, agiye no gushakishiriza imibereho i Kigali biranga, agerageje no gukorera perimi abona provisoire ariko ntiyabasha kubona iya burundu.

Ati “Mbonye kuri ariya mafaranga nahita njya gukorera kategori, kandi ndizera ko byampesha akazi, hanyuma amafaranga asigaye tukayagura inka, umudamu na we akazajya ayitaho.”

Abanyamusange kandi bashimira iyi nkunga bagenewe, cyane cyane bakayishimira Perezida Kagame.

Uwitwa Harerimana ati “Ubusanzwe mu gace dutuyemo ntiwapfa kuhabona umugabo ufite ibihumbi 100 mu ntoki. Ndashimira Perezida Kagame. Muzamutubwirire muti bakuri inyuma isaha ku isaha!”

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, yasabye abatuye i Musange kureka amakimbirane, bakazakoresha neza amafaranga bagiye guhabwa
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, yasabye abatuye i Musange kureka amakimbirane, bakazakoresha neza amafaranga bagiye guhabwa

Mugenzi we na we ati “Bantu mubasha kugeza ijwi hejuru, mudushimirire Perezida Kagame, n’ubuyobozi bwose bw’igihugu, ariko we ni Intore izirusha intambwe. Ntacyo tubasha kuvuga, ibintu byaturenze!”

Ku bijyanye no kumenya imirenge izakenurwa nyuma ya Musange muri Nyamagabe, cyangwa umubare w’izayahabwa, ubuyobozi bwa Give Directly buvuga ko bizaturuka ku ngengo y’imari buzaba bufite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birimo ikimenyane kbs twebwe mumuyumbu rwamagana twasohotse kurutonde rwambere bazanye list ubishinzwe uwo adasanze murugo akemezako yimutse list igasubirirayo aho bemeje mbarwa kd list yuzuye

Dominique yanditse ku itariki ya: 17-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka