Nyamagabe: Abaturage 24% ntibarafata ibyangombwa byabo by’ubutaka

Nubwo akarere ka Nyamagabe ariko katangirijwemo ku rwego rw’igihugu igikorwa cyo kwandika ubutaka, imibare irerekana ko abaturage hafi 76% aribo bamaze gufata ibyangombwa bya burundu by’ubutaka bwabo.

Ibi byagaragajwe mu cyumweru gishize ubwo mu karere ka Nyamagabe hatangizwaga icyumweru cy’ubutaka cyahariwe ubukangurambaga ku kwandikisha ihererekanya ry’ubutaka iryo ari ryo ryose, kugira ngo uhawe ubutaka abe yizeye ko ari ubwe koko kandi hanirindwe ko mu minsi iri imbere icyigero cy’ubutaka bwanditse kuri ba nyirabwo kiri ku 100% kitagabanuka.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge n'abandi bitabiriye inama itangiza icyumweru cy'ubutaka.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abandi bitabiriye inama itangiza icyumweru cy’ubutaka.

Mu nama yahuje abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, ab’imirenge n’abashinzwe ubutaka mu mirenge, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yavuze ko kuba aribo batangiriweho kwandika ubutaka bakabaye ari n’aba mbere mu kuba abaturage barafashe ibyangombwa byabo, hakaba hakwiye kongerwa ingufu mu bukangurambaga.

Ati “Twakwiye kuba ari twe ba mbere n’ubundi mu gufata ibyangombwa by’ubutaka. Uyu munsi turi hafi kuri 76% ku bamaze gufata ibyangombwa by’ubutaka, bivuga ko n’umubare usigaye dukomeza gufatanya gushyiramo imbaraga zinyuze mu bukangurambaga kugira ngo babifate”.

Mukamana Espérance, umubitsi w'impapurompamo z'ubutaka wungirije ushinzwe intara y'amajyepfo.
Mukamana Espérance, umubitsi w’impapurompamo z’ubutaka wungirije ushinzwe intara y’amajyepfo.

Mukamana Espérance, umubitsi w’impapurompamo z’ubutaka wungirije ushinzwe intara y’amajyepfo avuga ko mu karere ka Nyamagabe hari umubare munini w’abaturage batazaga gufata ibyangombwa by’ubutaka byabo, ariko hamwe no gukora ubukangurambaga hakaba hari intambwe imaze guterwa kandi ishimishije, akaba asaba ko ubukangurambaga bwakomeza abaturage bose bakabifata ngo babashe kugira uburenganzira busesuye ku butaka bwabo.

Kugira ngo umuturage ahabwe icyangombwa cye cy’ubutaka asabwa kwishyura amafaranga igihumbi ku kigo cy’igihugu gishinzwe kwakira imisoro n’amahoro maze akajyana inyemezabwishyu ku kagari akagihabwa.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka