Nyamagabe:Abasheshe akanguhe bitwara neza babishimiwe

Umunsi mpuzamahanga w’abasheshe akanguhe mu Karere ka Nyamagabe wijihirijwe mu Murenge wa Tare, aho abasheshe akanguhe babaye intangarugero baho babihembewe bahabwa matela.

Guverineri Gasana yabashyikirije matela zo kubashimira
Guverineri Gasana yabashyikirije matela zo kubashimira

Muri uyu munsi mukuru wijihijwe tariki 6 Ukwakira 2019, hahembwe abakecuru bane n’umusaza b’intangarugero mu isuku, kwitabira gahunda za Leta, guharanira ubumwe n’ubwiyunge, gukemura amakimbirane no gukunda umurimo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tare, Dative Mwibonere, mbere yo kubashyikiriza iyi mifariso mu ruhame yagize ati “Twabageneye matela, kugira ngo bajye basasa neza, basusuruke, bagubwe neza, kandi bakomeze kuba Abanyarwanda b’intangarugero”.

Frida Mukagatare wahembewe kuba intangarugero mu isuku, afite imyaka 65. Arakeye mu maso no ku mubiri, ugereranyije n’abandi bakecuru bo mu kigero cye bakora umurimo nk’uwe wo guhinga. Yivugira ko n’aho anyuze hose bamutangaho urugero ku isuku.

Frida Mukagatare yahembewe kuba intangarugero mu isuku
Frida Mukagatare yahembewe kuba intangarugero mu isuku

Ati “Mu nzira iyo ntambutse barandeba bakavuga bati uriya mukecuru arakeye, uriya mukecuru arakaraba, uriya mukecuru aramesa, ntabwo akorana ibintu bifite ico”.

Mukagatare igihe cyose arazinduka agakora isuku yo mu rugo, hanyuma akisukura akajya guhinga. Agenda yambaye imyenda yameshe, kuko ngo iyo yahinganye ku munsi umwe ntayisubizayo atabanje kuyimesa.

Faustin Sebakiga we nubwo afite imbaraga nkeya, arihingira. Ntategereza gufashwa n’abana be kuko azi ko umuntu yigira, yakwibura agapfa.

Ati “Umwana ntiyakwishingira. Agupfuye agasoni yaguha uyu munsi, bwacya na we akirwanaho. Umurimo ni umurimo, iyo utakoze nturya”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, yasabye aba bakecuru n’umusanza bahembwe, kimwe n’abandi bantu bakuze batuye mu Murenge wa Tare, kubafasha kurera abakiri bato biciye mu itorero, kandi babaha urugero rwiza.

Uko ari batanu buri wese yahawe matela
Uko ari batanu buri wese yahawe matela

Yagize ati “Abasheshe akanguhe bari mu ngamba y’inararibonye, bagomba rero kudufasha kugumya kubaka abakiri bato kugira ngo itorero mu mudugudu rigende neza, kandi dusigasire umuco nyarwanda n’indangagaciro zawo”.

Uyu muyobozi anavuga ko batanze biriya bihembo kugira ngo n’abandi, baba abakuze ndetse n’abakiri bato, babone ko kugira isuku, kwitabira gahunda za Leta, guharanira ubumwe n’ubwiyunge, gukemura amakimbirane no gukunda umurimo bakwiye kubiha agaciro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka