Nyamagabe: Abantu ntibafata kimwe uko bakwiye kwizihiza Ubunani

Mu gihe ku isi yose hizihizwa iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani, usanga abantu batandukanye babyizihiza mu buryo butandukanye bitewe n’uko babyemera, imico ndetse n’amikoro.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamagabe badutangarije ko bafata Ubunani nk’umunsi wo gusubira inyuma bakareba niba ibyo bari barateganije gukora mu mwaka ushize barabigezeho ndetse n’imbogamizi bahuye nazo kugira ngo bazishakire umuti.

Umunsi w’umunani kandi ngo ni umwanya wo gufata ingamba nshyashya no guhiga ibyo bagomba kugeraho muri uwo mwaka batangiye.

Munyaneza Alphonse wo mu murenge wa Musebeya yagize ati: “Umunsi w’ubunani mbona ari umunsi umuntu agomba kwishimira ko hari ibyo aba arangije mu mwaka ushize akanahiga ibyo azakora umwaka utaha.”

Ufitiwabo Liberée nawe yagize ati: “iyo umwaka ushize umuntu agerageza kureba ibyo yagezeho, akongera agahiga n’ibyo azageraho mu mwaka utangiye”.

Hari abaturage bumva ko umunsi w’ubunani, uretse kuba utangira umwaka, ari umunsi kimwe n’iyindi bakaba bumva ko nta myiteguro idasanzwe bakwiye gukora.

Aba bavuga ko Ubunani ari umunsi wo kwitabira umurimo kugira ngo bazasoze umwaka hari iterambere bamaze kugeraho, ubundi ngo kurya ibintu bihambaye si ngombwa umuntu apfa kuba atabwiriwe.

Bimenyimana Andre wo mu murenge wa Cyanika abisobanura muri aya magambo: “Uretse ko umuntu aba ashoje umwaka yatangiye undi, naho ubundi ubunani mbufata nk’umunsi usanzwe. Ntabwo nakwitegura bihagije, mbonye icyo ndya ibyo aribyo byose nabirya mfa kuba niriwe nashonje”.

Nubwo bamwe muri aba baturage twaganiriye bavuga ko umunsi w’ubunani nta myiteguro idasanzwe ikwiye gukorwa, bagenzi babo bavuga ko umuntu akwiriye kwishimira ko agihumeka, akishimira ibyo yagezeho mu mwaka ushize ariko bakirinda gusesagura ngo bapfushe ubusa amafaranga bakoreye igihe kinini, bakazabaho nabi mu minsi ikurikiraho.

“Umunsi w’ubunani ntabwo ari uwo kurya gusa, gusa ni byiza kwishimira y’uko umwaka urangiye ukaba utangiye undi, ukishimana n’abawe mukifata neza”, Ufitiwabo.

Muri rusange abaturage twaganiriye bishimira ibyo bagezeho muri uyu mwaka wa 2012, aho bamwe bavuga ko bujuje amazu, abandi babashije kugana amashuri ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere muri rusange.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka