Nyamagabe: Abana bahawe ubunani banashishikarizwa gukunda ishuri
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe, ku wa Mbere tariki 3 Mutarama 2023 bwahuje abana bagera kuri 245, barasabana, baranasangira.

Abana bahurijwe hamwe ni abahoze mu muhanda bakawukurwamo kandi bakemera kuguma iwabo, abanyuze mu bigo ngororamuco nk’icya Gitagata na Iwawa, abakiri mu muhanda n’abakomoka ku babyeyi bifite kandi babitaho, ndetse n’abafite ubumuga. Bazanye n’ababyeyi babo.
Agnès Uwamariya, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe imibereho myiza, ari na we wateguye ibi birori, yavuze ko aba biyemeje kubahuza mu rwego rwo kugira ngo buri wese nabona undi ntamufate nk’ikintu kandi bose ari abantu.
Ati “Kwari ukugira ngo aba bana bose tubahuze, bagire inyigisho zo kutarebana ku rutugu. Uwo mu muhanda ntabone uwo ku babyeyi bifashisje ngo niba bamuguriye akabiscuit akamwambure, n’abagize amahirwe yo kugira imiryango ibitaho biyumvemo inshingano zo gukunda bagenzi babo.”

Abana bahujwe babyishimiye, cyane cyane abo mu miryango ikennye. Muri bo harimo uwitwa Eric Mfashwanayo w’imyaka 14, ubu akaba yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, nyuma yo gukurwa mu muhanda, akarererwa i Gitagata none ubu akaba yaragaruwe mu muryango we.
Yagize ati “Nagiye mu muhanda mfite imyaka icyenda. Mu rugo hari ubukene bukabije, kugera n’aho twatungwaga n’ibiryo twatoraguye mu ngarani. Ubunani twabwizihizaga tujya mu mibande gucukura ibijumba by’abandi, cyangwa twabona abana batambuka bagiye nko kwa padiri tukabambura ibyo babahaye cyangwa nanone tukajya nko mu rugo rw’umuntu habaye ibirori, tugategereza ko baduha ibyo basigaje.”
Yunzemo ati “Ariko ubungubu nyine, kubera Leta itwitayeho, ikaba yaramenye ububabare abana bo mu muhanda tuba dufite, batwitaho, none uyu munsi badukoreshereje n’umunsi mukuru. Ndishimye.”
Bruno Ntabanganyimana w’imyaka 15 wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, ariko akabifatanya no kuba mu muhanda kuko atagiyeyo atabona ibyo kurya mu rugo na we yagize ati “Ejobundi Noheri iba, wari umunsi nk’usanzwe kuko twari twabuze n’icyo kurya. Ariko uyu munsi ndishimjye cyane.”

Clothilde Uwamahoro, umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, yahaye abana umukoro wo gukunda ishuri no gukorera ku ntego.
Yagize ati “Buri mwana nagera mu rugo afate agapapuro yandikeho icyo yiyemeje gukora muri uyu mwaka wa 2023. Hanyuma buri kwezi tujye tureba ngo ese turacyari muri wa murongo? Hanyuma umwaka utaha iki gihe, tuzawurira hano, ibihembo ari byinshi cyane, buri wese atwereka icyo yagombaga gukora, n’icyo yakoze.”
Abana batahanye intego yo kubikurikiza. Eric Mfashwanayon yagize ati “Ndandika ko ntazasubira mu muhanda, ko ntazongera kuba uwa kabiri ahubwo uwa mbere gusa, nanandikemo ko nanjye nzajya mfasha abari mu muhanda batorohewe. Mfite intego yo kuzaba umucuruzi ukomeye.”

Muri ubu busabane, abana bahawe impano z’ibikoresho by’ishuri, ababyeyi bahabwa umukoro wo kurengera umwana aho yamubona hose, n’ababana mu makimbirane bakabireka kuko bibatera ubukene, rimwe na rimwe bikaviramo abana babo kujya kuba mu muhanda.
Ohereza igitekerezo
|