Nyamagabe: Abagore bitabiriye ubuyobozi mu nzego z’ibanze ari benshi

Mu gihe byashize wasangaga abagabo ari bo ahanini bayobora mu nzego z’ibanze, ariko amatora aheruka yasize abagore benshi mu myanya y’ubuyobozi muri Nyamagabe.

Donatille Bihoyiki ashinzwe umutekano mu mudugudu atuyemo, kandi ngo yasanze uyu murimo awushoboye
Donatille Bihoyiki ashinzwe umutekano mu mudugudu atuyemo, kandi ngo yasanze uyu murimo awushoboye

Nko mu Kagari ka Mudasomwa mu Murenge wa Uwinkingi, Perezida w’Inama njyanama ni umugore, kandi imidugudu ine kuri itanu igize ako kagari yose iyoborwa n’abagore, na ho uwa gatanu uyoborwa n’umugabo uhashinzwe umutekano ni umugore.

Donatille Bihoyiki, ari we mugore wiyamamarije ku mwanya w’ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Rushubi akanabitsindira, avuga ko yumvaga ashaka kuba umukuru w’umudugudu cyangwa ushinzwe umutekano, hanyuma aza gutorerwa kuba ushinzwe umutekano, atsinze abagabo babiri bawuhataniragaho.

Agira ati “Numvaga ko nimba Mutekano nzajya mvuga rikumvikana, mbibwiye umugabo wanjye abinshyigikiramo. Abatora baryanaga inzara bavuga ngo ese turatora umugore, azacunga umutekano arare ku irondo? Ese bazajya kumubyutsa ku bw’abari kurwana abyuke? Nisanze ari njyewe batoye, kandi numva mbishoboye.”

Akazi ke ngo ni ugukurikirana iby’abinjira n’abasohoka mu Mudugudu atuyemo, akanakurikirana ko irondo ryakozwe.

Ati “Mbona ko ndi umugore ushoboye. Iyo hari ahantu abantu barwanye niyambaza umugabo wanjye na Mudugudu, bigakemuka. Urumva nta byinshi biraba byangora kuko kugeza ubu aho barwana ari mu masaha ya nimugoroba, ariko n’ubwo haba ibirenze, nakwiyambaza n’abandi bakamfasha.”

Laurance Uwamariya uyobora umudugudu wa Njyogoro i Mudasomwa mu Murenge wa Uwinkingi, avuga ko yize amashuri atandatu abanza gusa, kandi ko mu matora yari ahanganye n’uwarangije amashuri yisumbuye, ntibyamubuza kumutsinda.

Ati “Bitewe n’uko bambonamo ububasha n’ubushobozi, barantoye. Kuyobora umudugudu ntibisaba amashuri ahambaye.”

Abo bagore banavuga ko uretse kuba bari mu myanya y’ubuyobozi, ubu basigaye bagira uruhare mu micungire y’ingo zabo, binyuranye na kera.

Uwamariya ati “Umugabo yagurishaga nk’ibiti, akangenera ibishyimbo, ariko hari n’igihe atabiguraga amafaranga akayamara wenyine. Sinashoboraga kuba nagurisha igitoki ngo ngure ibindi bikenewe nk’inyanya n’imboga, kuko bavugaga ngo mbikozeho umugabo yanyica. Ubu byarahindutse.”

Abo bagore batinyutse ku bw’inyigisho bahawe na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyosezi Gaturika ya Gikongoro.

Jean Baptiste Ruzigamanzi, umuhuzabikorwa w’umushinga wo gutoza abagore kugira uruhare mu bibakorerwa muri iyi komisiyo, avuga ko muri rusange abagore bafashijwe gutinyuka, bakiyamamaza bakanatsinda amatora, bari abo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe, bahaye inyigisho zo gutinyuka bakagira uruhare mu bibakorerwa ndetse bakajya no mu nzego z’ubuyobozi.

Anavuga ko batangira izi nyigisho muri 2017, abagore bababwiye ko batagira ijambo bakennye, babafasha kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, none amafaranga bagenda baguza mu matsinda yatumye ubungubu abagore 243 kuri 317 bibumbiye mu matsinda 10, ubu bafite udushinga dutoya tubabyarira inyungu.

Ati “Kera tukiri abana twatinyaga kugenda nijoro, igihuru ukakibonamo umuntu nyamara ari baringa. Bariya bagore na bo twaberetse ko ibyo batinya ari baringa, tubereka ibyiza byo gutinyuka bakitabira gahunda zinyuranye z’igihugu n’iz’iterambere ry’ingo zabo.”

Ruzigamanzi anavuga ko intego bari bihaye bayigezeho ku rugero rwa 98%, kandi ko abagore bigishije ubu bari mu nzego z’ubuyobozi ari 92 muri Nyamagabe na Nyaruguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka