Nyamagabe: Abafatanyabikorwa barifuza gukorana cyane n’Imirenge
Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyamagabe barifuza ko ubuyobozi bw’imirenge bakoreramo bwarushaho kubegera, kugira ngo bafatanye kugeza umuturage aheza bose baba bifuza.
Bagaragaje iki cyifuzo mu nama rusange y’ihuriro ry’Abafatanyabikorwa (Jadf) tariki 5 Mata 2022.

Pasitoro Faustin Nkuriza, umuhuzabikorwa w’imishinga iterwa inkunga na Compassion Internationale mu Karere ka Nyamagabe, ni umwe mu bagaragaje iki cyifuzo cy’uko ubuyobozi bw’Imirenge bwajya bubegera, bagakorana.
Yagize ati “Hari ubwo uvuga uti twavuganye n’ubuyobozi bw’Akarere, ukajya mu murenge runaka mu bikorwa byawe, mu Murenge ntibashyire imbaraga mu gukurikirana bya bikorwa byawe, ngo binashyirwe muri raporo y’ibyagezweho.”
Icyakora, usanga n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bavuga ko baba biteguye gufatanya n’abafatanyabikorwa, bityo bakifuza ko abaje gukorera mu Mirenge bayobora bose bajya babareba bakarebera hamwe uko bazafatanya.
Jean de Dieu Hitimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musange, ati “Umufatanyabikorwa akwiye gukorana n’umurenge bya hafi kuko hari imihigo mynshi aba agomba kumufashamo. Badafatanyije, ibyo akora ntaho byajya bigaragara muri raporo z’imirenge, ugasanga hari ibikorwa byitwa ko bitakozwe nyamara byarakozwe.”

Nyuma yo kubona ko abafatanyabikorwa basa n’abitana ba mwana n’ubuyobozi bw’imirenge, umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Clothilde Uwamahoro yasabye buri ruhande gufatanya n’urundi.
Yagize ati “Buri mufatanyabikorwa ugiye mu Murenge akwiye kwegera ubuyobozi bwaho, ariko n’ubuyobozi bw’umurenge bukamenya abafatanyabikorwa bahari, bagatera intambwe bakabegera, bakaganira, kuko mu biganiro ari ho hava imikoranire myiza.”
Ni no muri urwo rwego hatangiye gushakwa uburyo abafanyabikorwa bazajya begeranya ubushobozi, kugira ngo n’amahuriro yo ku mirenge abashe kujya akora neza, kuko basanze ari byo byafasha mu gutuma imikoranire irushaho kugenda neza.

Straton Fatahose, umuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Nyamagabe ati “Ihuriro ku rwego rw’Umurenge ryari risanzweho. Ariko noneho iryo ku rwego rw’Akarere turi gushaka uko twaha ubushobozi iryo ku Murenge, kugira ngo rirusheho gukora neza, bityo n’imihigo tubashe kuyesa neza, dufatanyije.”
Ohereza igitekerezo
|