Nyamagabe: Abafatanyabikorwa bari kwiga uburyo bakora umudugudu w’icyitegererezo

Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyamagabe bari kurebera hamwe uburyo umwanzuro wo gutunganya umudugudu w’icyitegererezo mu iterambere rikomatanyije bahuriyeho (JADF IDP Model Village) bafatiye mu rugendo shuri bagiriye mu karere ka Rubavu washyirwa mu bikorwa.

Nk’uko byashyizwe ahagaragara mu nama yahuje ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 28/05/2013, ngo uyu mudugudu w’icyitegererezo uzaba ugizwe n’ingo 100 uzubakwa ahitwa mu Gataba mu kagari ka Bugarura mu murenge wa Kibilizi.

Karemera Jean de Dieu, umukozi ushinzwe igenamigambi mu karere ka Nyamagabe yatangaje ko ari gahunda yo guhuza ibikorwa bikomatanyije hagamijwe guhindura imibereho y’abaturage.

Umwe mu bagize JADF Nyamagabe yerekana ibyo abafatanyabikorwa biyemeje kuzakora.
Umwe mu bagize JADF Nyamagabe yerekana ibyo abafatanyabikorwa biyemeje kuzakora.

Muri uyu mudugudu w’icyitegererezo hateganijwe guhurizwamo ibikorwa byo kubungabunga ubuzima, guteza imbere uburezi, kunoza imiturire abaturage batura ku midugudu, ubuhinzi n’ubworozi bukomatanyije, guhanga imirimo itari iy’ubuhinzi no kubaka ubushobozi bw’abaturage.

Bitaganijwe kandi ko ibikorwa by’ikoranabuhanga no guhanahana amakuru nabyo bitazasigara inyuma hashyirwamo icyumba cyagenewe ikoranabuhanga (tele centre) ndetse abazaba batuyemo bagahabwa amaradiyo.

Abenshi mu bagenerwabikorwa bazaba bari muri uyu mudugudu ni abacitse ku icumu batishoboye, abasigajwe inyuma n’amateka ndetse n’abandi batishoboye.

Abafatanyabikorwa bitabiriye inama.
Abafatanyabikorwa bitabiriye inama.

Abafatanyabikorwa bitabiriye iyi nama bagiye bagaragaza aho bazagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda yo gukora umudugudu w’icyitegererezo. Hifujwe ko imirimo yo kunoza uyu mudugudu ndetse n’imyiteguro yose yarangirana n’ukwezi kwa gatandatu, mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka ugatangira gushyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yashimiye abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere kuba baratekereje ku gukora uyu mudugudu w’icyitegererezo ngo kuko ari igikorwa cyiza ndetse kikazanongera uburyo bw’imikoranire no guhanahana amakuru mu bafatanyabikorwa.

Yanabashimiye kandi umusanzu bakomeje gutanga mu karere hasubizwa ibibazo binyuranye by’abaturage.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka