Nyamagabe: Abadakora umuganda bafatiwe ingamba
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bwafashe ingamba zo gukangurira abaturage kwitabira umuganda buha ibyemezo abawitabiriye kugira ngo abatawitabiriye babashe gutahurwa, bityo bahabwe ibihano biteganijwe.
Hagamijwe gushyira mu bikorwa izi ngamba, nyuma y’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare 2014 wakozwe tariki ya 22/2/2014, mu murenge wa Gasaka uherereyemo umujyi wa Nyamagabe abawitabiriye batahanye udupapuro duteyeho kashi y’umurenge bagomba kwandikaho amazina yabo kugira ngo baze kutwerekana igihe bazaba batubajijwe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, wari wifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Gasaka muri uyu muganda yatangaje ko igihe kigeze ngo abadakora umuganda bagerweho n’ingaruka zo kutubahiriza gahunda za Leta. Ati “Turashaka ko abantu badakora umuganda kandi nta mpamvu bafite bazajya babibazwa”.
Mu nama yahuje abaturage nyuma y’umuganda, hatangajwe ko buri muntu wese agomba kwitwaza agapapuro yahawe kuko kwinjira mu isoko bizajya bisaba ko umuntu akerekana cyangwa se akabanza gutanga amande ateganijwe, uretse abatarebwa n’ibi byemezo nk’abaturuka ahandi.

Uretse kwinjira mu isoko haba ku bacuruzi n’abaguzi, abacururiza mu maduka, abatwara abantu n’ibindi byiciro binyuranye nabo ngo haragenzurwa niba babanje gukora umuganda, bitaba ibyo bagacibwa amande.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gasaka, Bayiringire Jean, yasabye abatuye mu mujyi wa Nyamagabe gukuraho imvugo ko abatuye mu mujyi batitabira umuganda bigumira mu bipangu byabo bagasohoka umuganda urangiye binyuze mu buryo bwo kuwitabira uko bikwiriye.
Biteganijwe ko umuntu utitabiriye umuganda acibwa amande atarengeje amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu (5,000 FRW), abaturage bari mu nama nyuma y’umuganda bakaba bemeje ko ufatwa atawitabiriye acibwa amande y’ibihumbi bibiri (2,000 FRW).

Muri uyu muganda rusange usoza ukwezi kwa kabiri, mu murenge wa Gasaka hatangijwe igikorwa cyo kubakira imiryango ibiri y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya izawutuzwamo, abaturage bakaba batangiye gusiza ibibanza mu mudugudu wa Kabacuzi, mu kagari ka Nyamugari.
Abandi bakoze isuku mu isoko rya Nyamagabe, mu kigo abagenzi bategeramo imodoka no mu nkengero zaho, kurwanya isuri, mu gihe ibigo by’amashuri yaba abanza n’ayisumbuye bakoze isuku mu bigo byabo no mu mihanda ihagana.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abatadufasha kwiyubakira igihugu bo ntibakwiye kutubamo kuko bituma hari idindira mu iterambere kandi twese ritureba