Nyakinama: Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro imyitozo y’ingabo zo mu bihugu bya EAC
Mu rwego rwo kongerera ingabo ubushobozi mu kubumbatira amahoro n’umutekano mu karere k’Afurika y’ i burasirazuba (EAC), u Rwanda rwakiriye imyitozo ya gisirikare ihuriyemo ingabo zaturutse mu bihugu bitanu bigize umuryango wa (EAC). Iyo myitozo imaze iminsi itatu itangiye mu ishuli rya gisirikare riri i Nyakinama, tariki ya 21 Ukwakira 2011 yafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame.
Iyi myitozo ihuje abasirikari bagera kuri Magana atatu (300) barimo abajenerari, aba ofisiye bakuru n’abato, n’abandi basirikare basanzwe baturutse mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, ni ukuvuga u Burundi, Kenya, u Rwanda, Tanzania na Uganda.
Ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyo myitozo, Nyakubahwa Paul KAGAME yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira iyi myitozo kuko byerekana ubufatanye. Yongeyeho kandi ko hamwe n’ubumenyi abitabiriye iyi myitozo bazayikuramo, bitazabafasha mu mutekano gusa ko ahubwo ari inzira nziza yo gushaka ibisubizo by’ibibazo bigaragara muri aka karere ndetse na Afurika muri rusange kuko Afurika ari yo ubwayo ikwiye gushaka ibisubizo by’ibibazo byayo.
Yakomeje avuga ko muri iyo myitozo hazigirwamo uko hacungwa umutekano w’aka karere ka Afurika y’iburasirazuba hagamijwe guharanira imbere heza h’abaturage bayo. Ati “ nkurikije ibyateguwe kwigirwa muri iyi myitozo mfite ikizere ko tuzabasha kugera ku mutekano twifuza no ku mahoro arambye”.
Iyi myitozo yahawe izina rya “Ushirikiano Imara” tugenekereje mu Kinyarwanda bivuga “ubufatanye bukomeye”, izamara ibyumweru bibiri, ikaba yaratangiye ku itariki 17 ikazarangira kuri 27 ukuboza 2011.
Amwe mu masomo baziga azibanda ku kubungabunga amahoro, kurwanya iterabwoba, kurwanya abashimusi, no guhangana n’ibiza. Aya masomo kandi azafasha mu kumenyana hagati y’ingabo zo mu karere. Ikindi kandi izi ngabo zo muri EAC zizifatanya n’abaturage bo mu karere ka Musanze, ibi bikazakorwa biciye mu bikorwa nk’umuganda n’ibindi bikorwa by’umuco.
Iyi myitozo yahawe izina rya “Ushirikiano Imara” ije ikurikira iyindi yabaye mbere yayo harimo “Ongoza Njia” yakozwe mu mwaka w’2004 muri Tanzania, ikaba yaribanze ku kurwanya iterabwoba. Yakurikiwe n’iyahawe izina “Trend Marker” yakozwe mu mwaka w’2005 muri Kenya, ikaba yo yaribanze ku bikorwa byo Kubungabunga amahoro. “Hot Springs” yakozwe mu mwaka w’2006 muri Uganda yibanze ku kurwanya ibiza, naho “Mlima Kilimanjaro” yakozwe mu mwaka w’2009 muri Tanzania yo yari igamije kurwanya ba rushimusi.
Iyi myitozo ya “Ushirikiano Imara” irimo gukorwa ubu mu Rwanda, izakurikirwa n’indi myitozo izakorwa mu mwaka utaha yitwa FT-X muri 2012 nayo ikaba izakirwa n’u Rwanda.
Anne Marie NIWEMWIZA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|