Nyakabanda: Baremeye uwatawe n’umugabo

Tariki 08 Werurwe, u Rwanda n’isi yose muri rusange bizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore. Ni ibirori byabereye mu midugudu ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Umugore ku ruhembe mu Iterambere’.

Ibirori byo kwizihiza uwo munsi Mpuzamahanga mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rwagitanga n’Umudugudu wa Nyakabanda biherereye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, byatangijwe na morale y’abagore batuye muri iyo midugudu yombi.

Uwamariya Alice, umubyeyi w’abana batatu utuye mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rwagitanga yavuze agahinda yagize ubwo umugabo yamutaga agasigara nta cyizere cyo kubaho afite.

Uwamariya Alice yabwiye Kigali Today agahinda yagize ubwo umugabo yamutanaga abana batatu, ati “Umugabo twasezeranye yantaye umwana muto afite imyaka ibiri. Ubuzima bwarangoye sinari mfite ibyo ngaburira abana, tutagira aho turara, ntabyo kwambara, ubu hashize imyaka irindwi twirwanaho.”

“Naje gutura mu mudugudu wa Rwagitanga mpura n’itsinda ‘Korana Umucyo’ ry’abagore twaraganiriye bangira inama, nkasaba inguzanyo nkabona icyo ngaburira abana, amafaranga y’ishuri, nigiramo kudoda, ngura matela, mbese ubuzima bwanjye uyu munsi mbukesha ubumwe bw’abagore bagize itsinda Korana Umucyo”.

Mukeshimana Odette watanze ubuhamya mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore yabwiye Kigali Today ibyiza byo kwibumbira hamwe nk’abagore ndetse ashishikariza abatazi agaciro kabo gutinyuka kuko bahavoma byinshi bibafasha mu iterambere.

Mukeshimana Odette watanze ubuhamya muri ibi birori yagize ati “Nkifite umugabo atarapfa narahohoterwaga bikabije ariko simenye aho narega cyangwa ngo menye uburenganzira bwanjye. Amaze gupfa nakomeje gushaka ubuzima ngo mbone igitunga abana, bamwe bibaviramo kudindira mu ishuri kuko umwe mu bana banjye ufite imyaka 17 ari mu wa gatandatu w’amashuri abanza kandi yakabaye ari mu mashuri y’isumbuye.”

Mukeshimana yongeyeho ati “Sinagiraga aho ntaha buri munsi bakansohora mu nzu y’ubukode, ntagira umwambaro, abana bakabirukana mu ishuri. Naje kugana abandi babyeyi mu itsinda, turadoda (made in Rwanda) nzi uburengenzira bwanjye, nta mwana wanjye ukirukanwa mu ishuri, mbona ubukode mbese ndakomeye.”

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu Murenge wa Nyakabanda Mukamugema Jeannine, asanga tariki 8 Werurwe ari umunsi wo kwisuzuma nk’abagore bakareba aho bageze mu iterambere.

Mukamugema Jeannine, Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore (CNF) mu murenge wa Nyakabanda yibukije abagore ko tariki 8 Werurwe ari umunsi wo kwisuzuma.

Mukeshimana yagize ati “Ni umunsi w’ibirori ariko mu by’ukuri ni umunsi wo kwisuzuma ku bagore bakarushaho gukora ibitaragenze neza bagashyiramo imbaraga. Abagore baratunyutse kuri ubu abagore bakora imirimo yose abagabo bakoraga. Bivuze ko tugomba guharanira agaciro kacu bityo tukesa imihigo tugendera ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Umugore ku ruhembe mu Iterambere’.

Abagore batuye mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rwagitanga n’Umudugudu wa Nyakabanda hamwe n’abayobozi bifatanyije na bo, basusurukijwe n’itorero Uruyanjye rw’Intayoberana, beretswe uko bategura indyo yuzuye, bagaburira abana, berekana imirimo bakora irimo ubudozi, gukora isabune n’ibindi. Bibukijwe kugira isuku mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore watangijwe mu 1977 mu Majyaruguru ya Amerika ndetse no hirya no hino ku mugabane w’u Burayi, ugera mu Rwanda mu 1975.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka