Nyakabanda: Bahangayikishijwe n’abana bato bakorera urugomo abatwara ibiribwa

Abaturage bo mu Kagari ka Nyakabanda I, Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, bahangayikishijwe n’abana bato bari mu kigero cy’imyaka irindwi (7), biba ibiribwa ku modoka zibigemura birimo ibirayi, ibitoki n’ibindi, abo bana bakaba baturuka muri uwo murenge, rimwe na rimwe n’abaturuka ahandi.

Umuyobozi w’umudugudu wa Munini wo muri uwo murenge, Shumbusho Samuel, avuga ko bakunze guhura n’ikibazo cy’umutekano muke batezwa n’urubyiruko, ariko muri iyi minsi hadutse abana bato bari hagati y’imyaka irindwi na cumi n’ibiri.

Agira ati “Rimwe narabiboneye, umwe araza akarangaza umushoferi abandi bagahanahana ibirayi cyangwa se n’ibindi biri mu modoka. Icyo gihe nagerageje guhamagara inzego zishinzwe umutekano ariko imodoka y’irondo ihagera abenshi bagiye nsigaranye babiri”.

Yongeraho ko rimwe na rimwe n’iyo imodoka ibajyanye, nyuma bagaruka kuko baba bakiri bato nta gihano gihambaye bahanishwa.

Avuga ko mu mudugudu ayoboye bamaze kumenyamo abana batandatu bakora ibyo bikorwa by’urugomo, umudugudu wa Kariyeri bamenyemo bane ndetse n’ahandi hagenda haturuka abandi kuko akenshi iyo bagiye mu rugomo nk’urwo, baba ari abana bagera nko ku itsinda rya 13 cyangwa 15.
Undi muturage witwa Kabazayire Monique, avuga ko imibereho y’imiryango ari yo itera ingaruka mbi nkizo. Ati “Umubyeyi abyuka igicuku ajya gushakisha ikiza gutunga umuryango, umwana inzara iyo imwishe ahitamo kujya gushakira ahandi”.

Kabazayire asanga inzego z’ibanze zikwiye gufasha abaturage gukemura icyo kibazo, binyuze mu biganiro byo kwibutsa ababyeyi inshingano zabo ndetse no gucyaha abana mu gihe bakosheje, cyangwa bagiye mu bikorwa by’urugomo.

Si ubwa mbere muri uwo murenge hagaragara umutekano muke utezwa n’urugomo rukorwa n’urubyiruko, cyane cyane abagenda bambura abaturage amasakoshi, telefoni, amafaranga n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyakabanda I, Mbanza Clarisse, asobanura ko iki kibazo inzego zikizi ndetse ko gihangayikishije ariko barimo gukaza ingamba mu kukirwanya.

Ati “Ni abana benshi bafatiwe muri santeri ya Munini, abo twafashe twarabaganirije, batwereka ababyeyi babo nabo turabaganiriza kandi ni igikorwa kizakomeza kubaho kugeza gicike”.

Mbanza avuga ko igitera ibikorwa by’urugomo nk’urwo ku bana bato, ahanini ari uko muri iyi minsi imibereho ihangayikishije.

Ati “nk’umubyeyi abyuka mu gitondo ajya gushaka imibereho, ntagire uwo asigira umwana bityo kuko bari mu biruhuko umwana agira amatsiko yo kujya hanze, yagerayo akabura umubyeyi umukebura, mu minsi mike akaba yatora ya mico mibi”.

Asobanura ko imwe mu nzira yo gukemura icyo kibazo, inzego z’ibanze zafashe umwanzuko ko urugo ruzajya rugaragara ko umwana yagiye mu muhanda cyangwa muri ibyo bikorwa bibi birimo n’ibyo bita gusyaga, bazajya bahamagara umubyeyi yisobanure imbere y’inteko iba buri wa kabiri w’icyumweru, anibutswe inshingano ze.

Ni ikibazo kimaze amezi agera kuri atatu. Kuva uru rugomo rwatangira hamaze gukomereka umushoferi umwe watewe amabuye agakomereka mu maso, ajyanwa kwa muganga yitabwaho arakira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka