Nyagatare: Yongeye korora inka nyuma y’imyaka irenga 28

Umusaza Sentama John wo mu Kagari ka Gakirage, Umurenge wa Nyagatare, avuga ko agiye kongera korora inka nyuma y’imyaka 28 ize zinyazwe n’interahamwe n’abasirikare ba Leta y’abatabazi (EX-FAR).

Abarokotse Jenoside bane borojwe inka kugira ngo nabo bagire imibereho myiza
Abarokotse Jenoside bane borojwe inka kugira ngo nabo bagire imibereho myiza

Sentama ni umusaza w’imyaka 75 y’amavuko, mu gihe cya Jenoside akaba yari yoroye inka nyinshi ariko barazimutwara.

Yarokokeye Jenoside muri Gakirage ariko ngo interahamwe n’abasirikare ba EX-FAR bababuze ngo banyaze inka zabo barazirya basigariraho.

Ati “Jenoside yabaye mfite inka 60 Data afite 100 ariko interahamwe zitubuze, zanyaze inka zacu dusigariraho, kugeza ubu nari ntarabona ubushobozi bwigurira indi nka.”

Ku Cyumweru tariki ya 01 Gicurasi 2022, we na bagenzi be batatu bahujwe no kuba bose bararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Mata 1994, borojwe inka na Koperative, CODERVAM, y’abahinzi b’umuceri mu cyanya cya Muvumba.

Sentama John yashimiye Imana ngo yabahaye Umuyobozi mwiza utekereza ku baturage be akaba abonye inka y’amasaziro.

Yagize ati “Imana ishimwe yo yaduhaye nyiri iki Gihugu akaba yaradutekerejeho Abanyarwanda, akaba agiye kudukiza twese, arakoze yo kabyara. Niba nkiriho izampa amata kandi nagenda igasigarana abana banjye ikabatunga.”

Uretse umukamo ayitegerejeho, ngo izamuha n’ifumbire yongere umusaruro w’ubuhinzi asanzwe akora.

Yizeza ko inka yahawe izayorora neza akayibyaza izindi yinshi kuko n’ubwo adafite imbaraga afite abana bazayishakira ubwatsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yashimye CODERVAM kuko yabashije kwikura mu bibazo by’uruhuri yahozemo, ubu ikaba ari Koperative y’intangarugero.

Yabashimiye uburyo bakoresha neza igishanga cyabo kuko kivamo umusaruro mwinshi ugereranyije n’ibindi bihari mu Karere.

Yabashimiye kandi kuba Koperative yaratangiye kureba ku buzima bw’abanyamuryango bayo ibafasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ndetse bamwe bakaba bari muri Ejo Heza ariko by’umwihariko kuba yaratangiye no kureba ku buzima bw’abandi Banyarwanda batari abanyamuryango bayo.

Ati “Abantu bashinga Koperative nk’inzira izabageza ku bindi ndabashimira ko iyo nzira muyikoresha neza, ikabageza ku byo mwari mugamije harimo izi gahunda zo gufasha umuturage mu buzima bwa buri munsi nka Mituweri, Ejo Heza tugikeneye kunoza n’izindi gahunda hanyuma n’uburyo zifasha buri muturage kugira ngo zimuhindurire ubuzima.”

Yavuze ko Amakoperative yose akora nka CODERVAM haboneka abashoramari bakomeye bubaka Akarere ka Nyagatare, aho gutegereza abaturutse ahandi.

Atangiza icyumweru cy’Umujyanama, Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare Kabagamba Wilson, yavuze ko koroza abatishoboye ari gahunda Ubuyobozi bw’Akarere bufatanya n’abikorera, aho buri mwaka biyemeje kujya baremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Avuga ko muri iki cyumweru cy’Umujyanama igikorwa cyo kuremera abarokotse kizajya gikorwa muri buri murange basuye, kugira ngo nabo bagire ubuzima bwiza kandi buteye imbere nk’ubw’abandi Banyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka