Nyagatare: Yizejwe kubakirwa mu kwezi kumwe na BPR none ane ashize akibera muri Nyakatsi
Marie Claire Mutegwaraba yituriye mu nzu isakaje amahema ariko hashize amezi ane yizejwe n’ubuyobozi bwa Banki ya y’abaturage ishami rya Nyagatare, bwari bwizeje ko mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa azaba yamaze kubakirwa inzu akava muyo yarimo.
Iyo ukigera kuri iyo nzu icyo ubona ni amabuye n’umucanga birunze iruhande rwayo, Mutegwaraba akemeza ko ari banki y’abaturage yabirundishije aho. N’ubwo yifuza ko atagatangiye undi mwaka akivirwa, aracyafite icyizere ko ibyo yemerewe bizakorwa.
Kuwa 27/01/2012 mu muganda usoza uko kwezi, nibwo hacukuwe umusingi w’iyi nzu, Mutegwaraba yari yemerewe kubakirwa. Gusa kuva aho Alex Ukwibishaka wari umuyobozi w’iyi Banki yirukaniwe ku kazi n’ibikorwa byo kuyubaka byahise bihagarara.
Uwo muyobozi yasize iyo nzu igezemo hagati, ubuyobozi bw’ibanze bubonye ko izarushaho kwangirika akananyagirwa, bumushakira amahema yo kuba asakajemo none nayo yatangiye gusaza, nk’uko yabitangaje.

Avuga ko iyo imvura iguye anyagirwa ariko akizera ko kuko ari ubuyoboz bwabimusabye kubera ububabare bwe, igihe kizagera akubakirwa. Yatoranyijwe kubakirwa kuko basanze ariwe utifashije kurusha abandi mu barokotse Jenoside bose batuye muri ako gace.
Gusa icyifuzo cye ariko gishobora kutagerwaho,mu gihe hasigaye iminsi micye ngo uyu mwaka urangire. B yongeye kandi ubusabe bwo kumwubakira bukaba busa nk’aho butakireba Banki y’abaturage ishami rya Nyagatare uhubwo ibiro byayo biri i Kigali.
Mu kiganiro ku murongo wa telefoni, John Magara ushinzwe ubucuruzi n’itangazamakuru muri Banki y’abaturage y’uRwanda, yavuze ko aribwo bakimenya icyo kibazo, ariko ngo ababishinzwe bakigikurikirana bityo ntatanagaze igihe inzu izubakirwa n’ubwo yizeza ko izakorwa.

Muri uyu mudugudu wa Mugali hamaze kubakirwa abatishoboye batanu, ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage. Mutegwaraba niwe wari usigaye nyuma yo kwizezwa ibitangaza, n’iki kigo cy’imari.
Peter Nkwaya, umwe bayobozi b’uyu mudugudu avuga ko bibatera ipfunwe kuba hari umuntu ukiba mu nzu idasobanutse ariko nanone akavuga ko bagitegereje umwanzuro wa Banki y’abaturage.
Inzu yagombaga kubakirwa ifite igikoni n’ubwiherero, yabarirwaga agaciro ko izatwara amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
None se uyu muntu kuki aba muri nyakatsi, hari umuntu ukwiye kuba ari muri nyakatsi iki gihe, BPR nikore ibyo yiyemeje niba koko iri sezerano yararikoze.