Nyagatare: Yiyahuye amaze iminsi asezera ku nshuti n’abaturanyi

Rukundo Emmanuel w’imyaka 27 y’amavuko wo mu mudugudu wa Kajevuba, akagari ka Katabagemu, Umurenge wa Katabagemu yiyahuye yitwikishije essence, akaba yari amaze iminsi asezera ku nshuti ze, bikaba byabaye ahagana saa moya n’igice z’ijoro ku Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Katabagemu, Karengera Katabogama Alex, avuga ko Rukundo ngo yageze iwe ava mu nshuti ze afite icupa rya essence mu ntoki yinjira mu nzu.

Ngo umugore yari mu gikoni atetse, nyuma ngo yinjiye mu nzu yumva iranukamo essence abajije umugabo aramwihorera ndetse ngo anamubaza iby’ikibiriti amubonana, nabwo akomeza guceceka.

Ati “Umugore yari atetse ariko yinjiye mu nzu agiye gutunganya uburiri kugira ngo basoze kurya baryama, yumva haranukamo essence na ho umugabo yari yamaze kuyisiga umubiri wose ndetse yayinyanyagije mu bintu bimwegereye”.

Akomeza agira ati “Umugore yaramubajije undi araceceka ahubwo mu gihe akimubaza undi aba arashe ikibiriti, umugore akurura umwana wari mu muryango arasohoka, umugabo asubizaho urugi atangira gushya”.

Karengera avuga ko ngo umugore yavugije induru ariko abaturanyi baje bazibiranywa n’ikibatsi cy’umuriro bategereza ko inzu ikongoka basanga yamaze gushiramo umwuka.

Rukundo ngo yari amaze iminsi anyura mu baturanyi n’inshuti ababwira ko ashaka kuvugana na bo ndetse ashaka kubasezeraho bwa nyuma, nk’uko Gitifu Karengera akomeza abivuga.

Agira ati “Mbere y’uko agera iwe yari yagiye anyura mu baturanyi ababwira ko ashaka kuvugana nabo kuko ngo ibyo arimo gutegura bishoboka ko batazongera kubonana bityo bamusezeraho, kandi yari amaze iminsi abivuga ariko atababwira aho ajya”.

Rukundo ubusanzwe ngo nta makimbirane azwi yari afitanye n’umugore we babyaranye umwana umwe, uretse ko ngo yagendaga yivugira ko ashobora kuzikura ku isi.

Gitifu Karengera avuga kandi ko ubuzima bw’umuntu butarangirira mu biganza bye, bityo ko akwiye kubuha agaciro ntabwiyambure.

Kuri Rukundo by’umwihariko haranakekwa ko kwiyahura kwe ari umuvumo w’umuryango dore ko ngo na se yapfuye yiyahuye.

Ati “Uretse nk’uyu ibyo abaturage bavuga bishobora kuba ari nk’umuvumo uri mu muryango, kwiyahura si umuco mwiza no mu muco nyarwanda ubundi kirazira, kuko ni umuvumo ku muryango”.

Asaba abaturage kudatekereza kwiyahura kuko uretse kuba ari ikizira mu muco nyarwanda, ari n’umuvumo ku muryango.

Karengera akomeza asaba abaturage kwegera ubuyobozi mu gihe bafite ibibazo bukabafasha kubikemura aho kwifatira umwanzuro.

Rukundo Emmanuel asize umugore n’umwana umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mugabo ni siriyasi pe!

Bizimana Jacques yanditse ku itariki ya: 20-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka