Nyagatare: Yatakambiye Urwego rw’Umuvunyi kubera sheki itazigamiye yahawe

Mbarukuze Fabien wo mu Kagari ka Cyabayaga, aratakambira Urwego rw’Umuvunyi nyuma yo gusenyerwa inzu ye n’ikorwa ry’umuhanda Nyagatare-Base, mu guhabwa ingurane y’ibyangiritse agahabwa sheki itazigamiye.

Amaranye imyaka ibiri sheki itazigamiye yahawe ngo abone ayo gusana inzu ye
Amaranye imyaka ibiri sheki itazigamiye yahawe ngo abone ayo gusana inzu ye

Uyu muturage avuga ko ikorwa ry’umuhanda ryatumye inzu izanamo udusate mu nkuta kubera imashini zatsindagiraga umuhanda, hanyuma agenerwa amafaranga 70,600 yo gusana.

Kompanyi yakoraga umuhanda yari ifite umwishingizi, ari na we wagombaga kwishyura ibyangijwe, nyamara ngo yafashe sheki yahawe ayijyanye kuri Banki ngo ahabwe amafaranga ye atangire gusana inzu, abwirwa ko iyo sheki itazigamiye ndetse baranayimwaka.

Ati “Nageze kuri BK, bati sheki yawe ntizigamiwe, njya ku Karere bati subira kuri Banki, biranga ndataha niyo mpamvu ndimo kwiyambaza Umuvunyi kugira ngo angire inama. Nararenganye kuko abandi babonye amafaranga jye ndayabura.”

Ubwo yasuraga abaturage mu Karere ka Nyagatare mu rwego rwo kwakira no gukemura ibibazo by’akarengane, Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe kurinda no gukumira akarengane, Yankurije Odette, yizeje uyu muturage ko bagiye gukurikirana ikibazo cye, kugira ngo ahabwe amafaranga yagenewe.

Yagize ati “Inzu ye yangijwe n’ikorwa ry’umuhanda, Kompanyi yawukoraga yari ifite ubwishingizi, sosiyete y’ubwingizi ni yo itaramwishyura. Ikibazo cyamenyekaniye hano, twafashe kopi z’impapuro afite, tuzamukurikiranira muri sosiyete y’ubwishingizi tumenye impamvu bataramwishyura kandi tumukorere ubuvugizi bamwishyure vuba.”

Mbarukuze asaba Urwego rw'Umuvunyi kumurenganura
Mbarukuze asaba Urwego rw’Umuvunyi kumurenganura

Sheki bivugwa ko itazigamiwe yayihawe na sosiyete y’ubwishingizi ya Radiant, hakibazwa impamvu bagenzi be babashije kubona amafaranga yabo ariko we ntiyabone.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ikibazo cyamazu yangiritse hariya Cyabayaga giteye inkeke, uretse na Sheke Abaturage benshi inzu zabo zarangiritse bizezwa ko bazaza kubishyura none umuhanda urangiye batabishyuye kandi ikibazo cyabo Akarere karacyiz.

Murakoze.

alias yanditse ku itariki ya: 19-06-2023  →  Musubize

Radiant itanga cheki itazigamiye!!ahubwo banki yagombye kuba yaramutereyeho cashe bagahamagarwa bagahanwa ahubwo iyo inzu yasadutse iba igomba gusenywa bakamwishyura inzu yose hali nigihe nibaza abandi bayobozi icyo bakemura ali iki umuturage azategereza umukuru wigihugu cyangwa umuvunyi ngo ikibazo gito nkiki abe alibo bagekemura!!ubwose ko nakazi bafite katoroshye aho bazatinda kugera abaturage bazahera mukarengane na banki ubwayo ifite ikibazo Radiiant yabura ibihumbi 70 gute kuli compte !!keretse niba itanga cheki ikababuza kuzishyura aliko nabwo haramategeko agenga sheki nkizo nduwo muturage nakabaye narabajyanye murukiko

lg yanditse ku itariki ya: 16-06-2023  →  Musubize

Ntibishoboka ko RADIANT yabura 70k kuri account yayo, uy’uyu muturage yagize abajyanama batamusonuriye uko ikibazo cye cyakemuka vuba.

Joe yanditse ku itariki ya: 18-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka