Nyagatare: Yangirijwe imitungo muri 2002 na n’ubu ntarishyurwa

Twagira Thadée wo mu mudugudu wa Kizirakome, akagari ka Rwinyemera, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare amaze imyaka 19 yishyuza Ikigo cy’igihugyu cyo gukwirakwiza amashanyarazi (REG), ingurane y’ibikorwa bye byangijwe hakorwa umuyoboro w’amashanyarazi.

Arasaba kwishyurwa ibyangijwe n'ikorwa ry'umuyoboro w'amashanyarazi
Arasaba kwishyurwa ibyangijwe n’ikorwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi

Mu mwaka wa 2002 ni bwo hubatswe umuyoboro w’amashanyarazi Gabiro-Nyagatare, ari na bwo ibye byangijwe.

Abangirijwe ibikorwa n’iyubakwa ry’uwo muyoboro bishyuwe mu mwaka wa 2005, Twagira we icyo gihe yibuze ku rutonde nk’uko abisobanura.

Agira ati "Baratubariye twese ariko igihe cyo kwishyura jye ndibura ku rutonde, yewe ntabwo nigeze menyeshwa n’ayo nari bwishyurwe".

Avuga ko yakomeje kubaza bakamubwira ko azishyurwa, ariko muri 2012 ahitamo kwigira ku biro bya REG kwibariza iby’icyo kibazo. Twagira avuga ko bamubwiye ko bazamubarira bushya ariko na bwo arategereza araheba.

Mu mwaka wa 2020 mu kwezi kwa kabiri ngo ni bwo baje kumubarira ndetse banamumenyesha ayo yabariwe ariko na yo ngo ntiyigeze ayahabwa.

Agira ati "Muri 2020 baraje bambaza imyaka yari ihari nkababwira bakabara. Bambariye 199,000frs bongeraho 5% biba ibihumbi 209 n’andi arengaho ariko na yo narahebye".

Twagira yifuza ko yakwishyurwa ayo bamugeneye kuko imitungo itahawe agaciro uko bikwiye, cyane ko babaraga itari ikiriho.

Ati "Nayo yiba bayampaga, none se ni gute wabara ibintu bitagihari ukabiha agaciro? Barangeneye na yo bayampe ahubwo na bwo bakongeyeho 5% kuko umwaka na none urashize".

Twagira avuga ko REG yamurenganyije cyane kuko mu gihe amaze akurikirana iki kibazo amaze gukoresha amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi 70, kandi bakaba baramuhakaniye kuyamwongereraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

imyaka 19 ahubwo nawe ubwe ntazi kubara akwiye kwegera aabazi kubara namategeko bakamubarira.inyungu y imyaka 19 ikindi wibaza ubu babara.baheye kuki!shaka umunyamategeko akugire inama ahantu henshi iyo utareze ntiwishyurwa *

lg yanditse ku itariki ya: 3-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka