Nyagatare: Yahombye miliyoni 10Frw kubera gutwika intozi

Ndagijimana Dominique yatewe n’intozi mu nzu acururizamo, mu kuzitwika umuriro yakoreshaga ufata ibicuruzwa birashya birakongoka.

Ibicuruzwa byose byarahiye birakongoka
Ibicuruzwa byose byarahiye birakongoka

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nshuri, Akagari ka Gitengure mu Murenge wa Tabagwe, mu rukerera rwo ku wa 26 Gicurasi 2022.

Ndagijimana ucuruza ibyumba by’imodoka na Moto (Spare Parts), avuga ko saa saba z’urukerera batewe n’intozi mu nzu bacururizamo bakanayiraramo, hanyuma we na mugenzi we batangira gushaka uko bazitwika.

Ngo bazitwitse bakoresheje ipine ishaje ariko ntibamenya ko hari ibishashi by’umuriro byagiye mu bicuruzwa bariryamira, bongeye gukanguka bumva umuriro wakwiriye inzu yose.

Yahomye agera kuri miliyoni 10
Yahomye agera kuri miliyoni 10

Avuga ko bagerageje kuzimya ariko birangira ntacyo babashije kurokora mu bicuruzwa byarimo, ngo bifite agaciro ka miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ati "Inkongi yatewe n’umuriro twakoreshaga dutwika intozi zari zaduteye, ntitwamenye ko waguye mu mapine, twikanze inzu yose yafashwe duca insinga z’amashanyarazi kuko nazo zari zamaze gufatwa, tugerageza kuzimya ariko ntacyo twaramiye."

Avuga ko ibicuruzwa bitari mu bwishingizi kimwe n’inzu yakodeshaga ikaba itari ibufite, ku buryo kongera gukora keretse abonye abamutera inkunga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe, Bandora Emmanuel, agira inama abaturage kugira amakenga mu gihe bakoresheje umuriro mu kurwanya intozi, kuko bikurura impanuka.

Agira ati "Urumva arahombye burundu kubera intozi n’ubushishozi bucye, mu gihe umuntu yakoresheje umuriro aba akwiye kubanza gusuzuma ko wose wazimye neza."

Agira inama kandi abacuruzi gushinganisha ibicuruzwa byabo mu bigo by’ubwishingizi, kugira ngo bagobokwe mu gihe bahuye n’impanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ntabwishingizi bagiraga x?
niba buhari x haricyo buzabamarira kandi aribo bitwikiye?
GUSA BIHANGANE

AHISHAKIYE Norbert yanditse ku itariki ya: 28-05-2022  →  Musubize

bihane kandi imana izabafasha

josiane yanditse ku itariki ya: 27-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka